Mbere yo ku wa 24 Gashyantare 2022 ubwo Burusiya bwatangazaga ko bugiye gutangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, iki gihugu cyari cyaratangiye kwitegura ndetse cyaranatoje bamwe mu basivile uko bazirwanaho.
Amwe mu mafoto yafatiwe muri gace ka Mariupol, agaragaza abaturage batandukanye bari kwiga imbunda n’uko bahamya igipimo.
Muri aya mafoto hari iyatangaje benshi y’umukecuru uba uryamye hasi afite imbunda mu ntoki yitegura guhamya intego. Iyo foto ni iy’umukecuru w’imyaka 79 witwa Valentyna Konstantynovska.
Yafashwe kuwa 13 Gashyantare 2022 muri Mariupol.
Kugeza ubu intambara yo muri Ukraine imaze gutuma abaturage miliyoni 14 bava mu byabo barimo Abanya-Ukraine miliyoni 6,9 bamaze guhunga igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!