00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda mu Muganda i Cabo Delgado

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 September 2022 saa 10:54
Yasuwe :

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bifatanyije n’abaturage b’iki gihugu mu gikorwa cy’Umuganda.

Uyu Muganda wakozwe ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, ubera mu Karere ka Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bafatanyije n’abaturage ba Mozambique bakoze amasuku ku ishuri ribanza rya Milamba.

Amafoto yagiye hanze agaragaza abasirikare b’u Rwanda bari guharura bakoresheje amasuka, mu gihe abandi baba batema ibihuru biri aho hafi.

Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique muri aka karere, SP Alberto Mussa Elias yasabye abaturage bo muri aka gace gukomereza kuri uyu murage mwiza bahawe n’Ingabo z’u Rwanda bakajya bikorera ibikorwa bigamije gusukura aho batuye.

Kwigisha abaturage igikorwa cy’Umuganda ni kimwe mu bikunze kuranga Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda aho bari mu butumwa butandukanye.

Muri Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique, mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado.

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bifatanyije n’abaturage b’iki gihugu mu gikorwa cy’Umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .