00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Indege zanditse ‘70’ mu kirere nk’ikimenyetso cy’imyaka ingoma y’Umwamikazi Elizabeth imaze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, ubwo hasozwaga iminsi ine y’ibirori byo kwishimira imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze yimye ingoma, abasirikare bo muri iki gihugu barwanira mu kirere berekanye ubuhanga budasanzwe bwo kwandika iyi myaka bifashishije indege.

Hashize iminsi hizihizwa imyaka 70 ishize Umwamikazi Elizabeth II agiye ku butegetsi. Ni ibirori byizihijwe n’ibihumbi by’abaturage hirya no hino mu Bwongereza n’ahandi ku Isi mu bihugu biri mu muryango wa Commonwealth.

Mu mafoto yafashwe hari iyatangaje benshi igaragaza igisirikare cy’u Bwongereza kirwanira mu kirere cyanditse iyi myaka Elizabeth amaze ku butegetsi gikoresheje indege.

Ni igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru Londres ahari hahuriye ibihumbi by’abantu baje kwizihiza ibyo birori.

Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II [Elizabeth Alexandra Mary Windsor], yavutse ku wa 21 Mata 1926.

Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze. Elizabeth II ni umugore wa gatandatu mu bayoboye Ubwami bw’u Bwongereza, akaba ari we muyobozi uyoboye igihe kinini mu mateka y’u Bwongereza.

Umwamikazi Elizabeth II kuri ubu ni we Muyobozi Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth, akaba yaragennye Charles, Igikomangoma cya Wales kuzamusimbura igihe azaba atanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .