Ifoto y’Umunsi: Imyaka itatu irashize Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Kanama 2020 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Ku wa 18 Kanama 2017 nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi izasozwa mu 2024.

Ni itariki ifatwa nk’intangiriro y’urugendo rudasanzwe rwo gukomeza gusigasira ibyo igihugu cyagezeho no kongera umurava mu iterambere rya rusange.

Umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku Mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’Isi.

Prof Sam Rugege wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ni we wakiriye indahiro ya Perezida Kagame.

Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame nyuma ashyikirizwa ibendera ry’Igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko aha agaciro icyizere bamugiriye bongera kumutora.

Yagize ati “Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye. “

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro yo kuyobora u Rwanda
Prof. Sam Rugege ashyikiriza Perezida Paul Kagame ikirangantego cy'igihugu
Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ashyikiriza Perezida Kagame ingabo yo kurinda igihugu
Uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, ashyikiriza Perezida Paul Kagame ibendera ry’igihugu
Perezida Kagame agaragiwe na Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w'Ingabo ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Abasaga ibihumbi 25 bitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame wabereye muri Stade Amahoro
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi
Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon mu bakuru b'ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame
Professor Yemi Osinbajo, wari Perezida w'agateganyo wa Nigeria
Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville asuhuzanya na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni
Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo
Idriss Déby, Perezida wa Tchad asuhuza abitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame
Omar al-Bashir wari Perezida wa Sudani asuhuzanya na mugenzi we wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir
Perezida wa Sénégal, Macky Sall asuhuza ibihumbi by'abaturage bari bateraniye muri Stade Amahoro
Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir
Uwari Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida Kagame
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni asuhuza abitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida Kagame
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, asuhuza abari bateraniye kuri Stade Amahoro tariki ya 18 Kanama 2017
Perezida Kagame n’umuryango we basezera Perezida Uhuru Kenyatta n’umugore we Margaret Gakuo Kenyatta witabiriye umuhango w'irahira rye
Perezida Kagame asezera Margaret Gakuo Kenyatta
Perezida Kagame asezera Perezida Uhuru Kenyatta uheruka gutorerwa kuyobora Kenya na Margaret Gakuo Kenyatta asuhuza Madamu Jeannette Kagame

Amafoto: IGIHE, KT na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .