Iyi nyamaswa ni imwe mu zikunda kubonwa na benshi basura iyi Pariki, kuko igaragara ahantu henshi utarinze kujya kuyishakisha.
Ubusanzwe imparage zikunze kubaho mu itsinda rinini rigizwe n’indi miryango mito mito, aho umwe ushobora kuba ugizwe n’imparage hagati y’eshanu na zirindwi, kandi ukagira umuyobozi wawo.
Ubwo nazibonaga nasanze ziri kumwe ari eshatu, harimo ingabo, ingore n’umwana wayo arimo konka.
Ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo yadusobanuriye ko imparage ihaka amezi 12, ikabyara umwana umwe, uretse ko ngo binashoboka ko yabyara babiri icyarimwe.
Imparage ibaho imyaka hagati ya 25 na 30. Umwana wayo yonka hagati y’amezi 8 na 11. Ingabo itangira gushaka umuryango wayo ku myaka itandatu.
Imparage zikunda kwibera ahantu hashyuha, ariko nanone haboneka amazi yo kunywa. Iri mu nyamaswa zituza, bikayifasha kuba yarya ibintu byinshi kandi binakomeye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!