Ni gake uzabona amafoto y’ingona isanzwe imenyerewe mu kubikira abantu n’inyamaswa n’ayo yahindutse umuhigo cyane noneho w’inyamaswa yo ku gasozi.
Umunsi w’ejo wari mubi kuri iyi ngona kuko yisukiriwe n’igisamagwe cyayisanze mu mazi, kirayizonga kiyizamura iy’agasozi maze ikibera ifunguro ry’umunsi
Iyi nkundura hagati y’igisamagwe n’ingona yabereye mu mugezi wa Cuiaba uherereye muri Bresil mu gace ka Pantanal, ubwo iki gisamagwe gisanzwe kiba mu mashyamba akikije uyu mugezi kiyemezaga guhigira mu mazi kigafata iyi ngona ku gakanu kugeza ishizemo umwuka.
Uwafashe aya mafoto, Leighton Lum yavuze ko iyi nkundura itamaze igihe kigeze ku minota itanu kuko iki gisamagwe cyagaragazaga imbaraga zidasanzwe zatumye iyi ngona ipfa itaruhanyije. Nyuma yo kuyifata ngo cyayijyanye imusozi aho cyayiririye nta nkomyi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!