00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Ibyishimo i Huye nyuma y’intsinzi y’amateka mu Amavubi U-23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 09:35
Yasuwe :

Abari muri Stade ya Huye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022, batahanye akanyamuneza nyuma y’intsinzi y’amateka yatumye Amavubi U-23 asezerera Libya mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 23 yatsinze Libya ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Huye, ikatisha itike yo gukomeza mu kindi cyiciro mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.

Amavubi U-23 yakomeje ku gitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsindiwe muri Libya ibitego 4-1. Bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Ikipe y’Igihugu yatsindiwe n’abarimo Kapiteni w’u Rwanda, Niyigena Clement winjije ibitego bibiri mbere y’uko Rudasingwa Prince ashyiramo igitego cyashimangiye intsinzi.

Nyuma y’umukino, ibyishimo byasaze abakinnyi bagaragaza akanyamuneza ko gukora ibyo benshi batatekerezaga.

Mu mafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, harimo igaragaza Niyomugabo Pascal uzwi nka Kaka usanzwe utwara Ikipe y’Igihugu Amavubi ateruye Myugariro Niyigena Clement usanzwe akinira APR FC, amushyira ku rutugu mu kwishimira iyo ntsinzi.

Amavubi U-23 azahura na Mali mu cyiciro cya nyuma kigana mu Gikombe Afurika kizabera muri Maroc mu 2023. Umukino ubanza uzakinwa ku wa 20 Ukwakira i Bamako mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Huye ku wa 27 Ukwakira 2022.

Indi nkuru wasoma: Igitangaza i Huye! Amavubi U-23 yasezereye Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Amafoto)

Niyigena Clement yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye
Niyomugabo Pascal uzwi nka Kaka usanzwe utwara Ikipe y’Igihugu Amavubi yateruye Myugariro Niyigena Clement amushyira ku rutugu mu kwishimira intsinzi
Byari ibihe by'akanyamuneza nyuma y'intsinzi y'amateka
Nkundamatch w'i Kirinda yari afite akanyamuneza ubwo yifotorezaga kuri Niyigena Clement, Kapiteni w'Amavubi U-23
Umunyezamu Ishimwe Pierre usanzwe akinira APR FC yari afite akanyamuneza nyuma y'iminota 90 y'umukino
Uhereye ibumoso: Rutahizamu Rudasingwa Prince, Umunyezamu Hakizimana Adolphe na Rutonesha Hesbon bishimira intsinzi
Yifubitse ibendera ry'u Rwanda mu kwishimira intsinzi
Abakinnyi b'Amavubi U-23 bateruye umutoza wabo Rwasamanzi Yves mu kwishimira intsinzi bakuye kuri Libya

Amafoto: FERWAFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .