00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Ibihe byiza bya David Seaman wa Arsenal n’umugore we muri Pariki y’Akagera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2022 saa 08:28
Yasuwe :

David Seaman ufatwa nk’umunyezamu w’ibihe byose wa Arsenal n’umugore we bamaze iminsi bari kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho basuye ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo na Pariki y’Akagera.

Seaman ni umwe mu bagabo bizihiye abakunzi b’iyi kipe y’i Londres, ndetse banandikamo amateka. Umwaka w’imikino wa 1990/91 yawurangije atsinzwe ibitego 18 gusa kandi yarakinnye imikino yose 38? Icyo gihe yatwaye igikombe cya shampiyona.

Mu mafoto yashyizwe hanze agaragaza Seaman n’umugore we basuye inyamaswa zitandukanye ziba muri Pariki y’Akagera zirimo imparage.

Uretse iyi hari indi ibagaragaza bafatanye bahageze bitegeye iyi parike ariko uwafashe ifoto yabaturutse inyuma mu mugongo.

Mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru kuva mu 1981 kugeza mu 2004, Seaman yabaye umukinnyi udasanzwe by’umwihariko ubwo yari muri Arsenal. Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza afitemo ibigwi byo guhamagarwa inshuro 75 akaba ari umunyezamu wa kabiri wahamagawe kenshi nyuma ya Peter Shilton.

Ni umwe mu bagabo bubashywe mu Bwongereza kandi bafite ijambo mu mupira w’amaguru kuko mu 1997 yanahawe umudari w’ishimwe uzwi nka ‘Member of the British Empire (MBE)’ kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagaragaje mu mupira w’amaguru.

Mu gihe Seaman yamaze muri Arsenal, Seaman yayitwayemo ibikombe bitatu bya shampiyona (1991, 1998, 2002), ibikombe bine bya FA (1993, 1998, 2002, 2003), Leagu CuLeague, na European Cup Winners Cup imwe mu 1994.

David Seaman wa Arsenal n’umugore we bagiriye ibihe byiza muri Pariki y'Akagera
Bagize amahirwe yo kubona inyamaswa zitandukanye zirimo imparage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .