00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: I Kigali huzuye inzu nshya abagenzi bazajya bategererezamo imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 June 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali umaze iminsi uri mu bikorwa byo kubaka inzu nshya abagenzi bazajya bategererezamo imodoka ndetse zimwe zatangiye kuzura.

Ni kimwe mu bikorwa bikubiye mu myiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ndetse na gahunda y’igihe kirekire ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere ibijyanye no gutwara abantu himakazwa ikoranabuhanga.

Izi nzu nshya zuzuye zisimbura izindi zahoze ku muhanda uva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ugana mu Mujyi rwagati twifashishwaga n’abagenzi mu kugama izuba cyangwa imvura igihe bategereje imodoka.

Muri iyi gahunda, uyu muhanda wubatsweho izi nzu nshya 20, aho zimwe zamaze no kuzura.

Izi nzu zizwi nka ‘Smart Bus Shelters’ zifite internet, uburyo bwo kwamamaza ndetse mu minsi iri imbere zizajya zitanga n’amakuru ashobora gufasha abagenzi kumenya aho imodoka zigeze. Zifite kandi aho umugenzi ashobora gucomeka telefone igihe ategereje imodoka.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru aherutse kuvuga ko hari ibizaba biri muri izi nzu bitarashyirwamo ariko bizagenda byongerwamo.

Ati “Ibisabwa byose ngo ibe igezweho bizaba bitarimo [muri CHOGM] ariko buzakoreshwa, butange amakuru mu bijyanye no kwamamaza.’’

Yakomeje avuga ko hari gahunda y’uko izi nzu zizubakwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali atari umwihariko w’uyu muhanda gusa.

Ati “Muri iki cyumweru hagiye gushyirwamo imbaraga ngo tubashe kuzura. Turashaka ko buriya bwugamo buzubakwa mu mujyi wose ku buryo uzajya uba uburimo azajya aba azi busi igiye kuza, imyanya iyirimo n’ibindi.’’

Izi nzu zizajya zifashishwa no mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye
Mu minsi iri imbere izi nzu zizagenda zongerwamo ikoranabuhanga ririmo n'irishobora gufasha umugenzi kumenya aho imodoka ategereje igeze

Amafoto: Djasiri Shumbusho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .