Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 16 arimo ayo muri RDC n’ayo mu Rwanda, ryabaye kuva ku wa 28 Gicurasi 2022, risozwa ku wa 5 Kamena 2022.
Ryegukanywe na Ubushake FC yo mu Rwanda nyuma yo gutsinda OTSK yo muri RDC igitego 1-0.
Umukino wa nyuma wakinwe ku cyumweru watangijwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François n’Intumwa ya Sosiyete Sivile muri Kamanyola i Bukavu, Joséphine Mugote.
Ifoto y’aba bombi igaragaza Habitegeko atera umupira mu gihe Mugote amuri imbere afite telefoni mu ntoki amwenyura, ategereje ko umugeraho. Iruhande rwabo hari Meya w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet.
Uyu mukino kimwe n’iyindi yabereye muri Stade ya Rusizi. Ni irushanwa ryari rigamije kubaka amahoro hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Abayitabiriye basabye ko abayobozi bakuru babyo bashyira imbaraga mu gushaka icyazahura umubano wagiyemo agatotsi kubera intambara ishyamiranyije M23 n’Ingabo za RDC, FARDC.
Guverineri Habitegeko yavuze ko hari ibintu byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe mu Banye-Congo bangije ibirango by’u Rwanda, asaba abitabiriye irushanwa ry’amahoro kubakebura bakareka guta umwanya mu bikorwa bibi.
Joséphine Mugote na we yashimye abayobozi bateguye ibikorwa bihuriza hamwe abantu ariko asaba ko hashyirwa imbaraga mu kuzahura umubano.
Yagize ati “Hari ibyo numvise ku bacuruzi bato bo ku mipaka ya Kamanyola na Bugarama. Abacuruzi basabye amahoro arambye kandi y’ukuri. Turabasaba [abayobozi] abakuru kuzirikana ubusabe bw’abacuruzi bato, kugira ngo bongere gukora nta kibazo.’’
Nyuma y’aya marushanwa, amakipe yitwaye neza yarahembwe. Iya mbere yahawe miliyoni 1 Frw, iya kabiri ni 500 Frw, iya gatatu ihabwa 300.000 Frw mu gihe iya kane yahawe 200.000 Frw.
Mu muhango wo guhemba, Guverineri Habitegeko yahaye uwari uhagarariye Sosiyete Sivile impano ya ’tableau’ iriho ifoto y’ibiganza bibiri byaramukanyije mu gushimangira ubumwe bukwiye kuranga RDC n’u Rwanda.
Umukino wa nyuma warebwe n’abantu batandukanye barimo abaturage b’i Rusizi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet, abayobozi b’ingabo na polisi n’abahagarariye imiryango iharanira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari nka Benevolencia na Inter Peace.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!