00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Guverineri Habitegeko n’umugore we ku munsi w’ubukwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yifashishije amafoto arimo iyo ku munsi w’ubukwe, abwira amagambo y’urukundo umugore we bamaranye imyaka 13 barushinze.

Uyu mugabo w’imyaka 48 ufitanye abana batatu n’umugore we, kuri uyu wa 8 Kanama 2022, yizihije imyaka 13 ishize bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yashimiye umufasha we ku bw’urukundo yamukunze ahamya ko ariwe soko y’iterambere rye.

Ati “Imyaka 13 iruhande rwanjye, ikiganza ku kindi,mu gihe cy’amakuba n’igihe cy’ibyishimo, ahamanuka n’ahazamuka muri uru rugendo rw’ubuzima, ntabwo wigeze ucika intege. Umunsi mwiza twibuka igihe twashyingiranywe, rurabo rwanjye.”

Mu bamwifurije ibyiza harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize ati “Uryoherwe byuzuye nshuti muvandimwe, nkwifurije ibyiza byose.”

Guverineri Habitegeko n’umugore we ku munsi w’ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .