00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Dr Tedross yiyibye akorera siporo mu kazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2022 saa 09:08
Yasuwe :

Bijya bibaho ko umuntu ashobora kubura umwanya wihariye agenera siporo bitewe n’akazi kenshi cyangwa izindi gahunda n’inshingano agomba kubahiriza mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ni umwe mu bemeza ko bagorwa no kubona umwanya wihariye bagenera siporo.

Abinyujije kuri Twitter, uyu mugabo nk’inzobere mu buvuzi izi neza akamaro ka siporo yavuze ko nubwo atabona umwanya wihariye wo gukora siporo atatereye iyo, ahubwo ajya yiyiba mu kazi agafata iminota mike yo kunyonga igare rya siporo rimenyerewe muri gym.

Ati “Tugira ubuzima n’akazi bituma duhora duhuze. Birakomeye kubona umwanya wo gukora siporo mu buryo buhoraho, ariko mu biro byanjye ngerageza gukora siporo nkanyonga igare.”

Ubu butumwa Dr Tedross yabuherekesheje amashusho amugaragaza ari kunyongera igare ahantu hasa no mu biro ndetse no mu mwambaro bigaragara ko ari uw’akazi.

Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko gukora siporo ari bumwe mu buryo bufasha umuntu kwirinda indwara zitandura no kugira ubuzima bwiza bwaba ubw’umubiri no mu mutwe.

Dr Tedross yiyibye akorera siporo mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .