Dr Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ku wa 30 Nyakanga 2022 ni bwo yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, asimbura Béata Uwamaliza Habyarimana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, yagaragaye ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, bakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo [COMESA], Chileshe Mpundu Kapwepwe.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’itsinda ryaherekeje Chileshe Mpundu Kapwepwe ndetse n’iryo ku ruhande rw’u Rwanda, ryarimo abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’iy’Ubucuruzi n’Inganda.
Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bugira buti "Ku gicamunsi, Minisitiri Vincent Biruta na Minisitiri w’Ubucuruzi Jean Chrysostome Ngabitsinze bakiriye Chileshe Mpundu Kapwepwe, Umunyamabanga mukuru wa COMESA."
Bukomeza buti "Baganiriye ku bikorwa by’uyu muryango, ndetse ashima ubuyobozi bw’u Rwanda n’inkunga rudahwema gutera ibikorwa bya COMESA."
Ni ubwa mbere Dr Ngabitsinze yagaragaye ari mu nshingano, cyane ko yatangajwe mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma mu mpera z’icyumweru ubwo abakozi ba Leta batari mu kazi.
Ku nshuro ya mbere, inshingano yagaragayemo ni iz’ibiganiro byamuhuje na Chileshe Mpundu Kapwepwe.
Uyu ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yanagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza. Baganiriye ku ngingo zigaruka ku guteza imbere ubucuruzi muri COMESA.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!