00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Dr Mpabwanamaguru n’Umuyobozi wa Nyarugenge mu mwambaro gakondo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 04:02
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, ni bamwe mu bayobozi b’Igihugu baherutse kwitabira ibirori by’Umuganura.

Ibirori bombi bahuriyemo ni ibyabereye muri ‘car free zone’ mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, byabimburiwe n’umutambagiro w’Intore, wari urangajwe imbere n’Itorero rya Kigali, Indatirwabahizi ndetse n’abayobozi b’umujyi.

Icyatunguye benshi muri iki gikorwa ni ukubona Dr Mpabwanamaguru Merard na Ngabonziza Emmy bahinguka ahaberaga ibirori bambaye imyambaro gakondo, igizwe n’imikenyero n’imyitero.

Bombi bari bitwaje icumu ndetse n’ingabo, ubona koko baserutse nk’intore muri uyu muhango.

Dr Mpabwanamaguru yibukije ko umunsi mukuru w’Umuganura urangwa n’ibintu bibiri ari byo: Kwishimira ibyagezweho no guhamya ingamba z’igihe kirekire.

Dr Mpabwanamaguru n’Umuyobozi wa Nyarugenge bagaragaye bari mu mwambaro gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .