00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Dj Clare Akamanzi yasusurukije abantu biratinda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 September 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Dj VisitRwanda niko Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yitwaga mu birori byo kwizihiza imyaka icumi y’ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, Inkomoko Entrepreneur Development, byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Akamanzi ni umwe mu ba-Djs basusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka icumi Inkomoko imaze ikora ibikorwa bitandukanye bizamura ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Ibirori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse bigaragaramo umwihariko utamenyerewe wo kuba abayobozi b’ibigo bikomeye mu Rwanda, aribo bagizwe abavanga umuziki.

Ni mu gikorwa cyiswe ‘Battle of the Djs’ abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa Banki ya Kigali wari DJ BK, Clare Akamanzi wa RDB yari Dj VisitRwanda, Umunyemari Sina Gerard ari Dj Akabanga, Kampeta Sayinzoga wa BRD yagizwe Dj Kampz naho Arthur Asiimwe uyobora RBA yiswe Dj Hafiyawe.

Aba Djs bose bakoze iyo bwabaga mu gususurutsa abari babakurikiye dore ko byari no kurushanwa hagati yabo.

Dj VisitRwanda ni umwe mu bagaragaje udushya dutandukanye kuko yatunguranye ubwo yageraga ahabereye ibirori yambaye ishati yanditseho ‘Dj VisitRwanda’, bisobanuye ko yari amaze iminsi yitegura.

Akigera ku rubyiniro, yigaruriye imitima ya benshi ubwo yavugaga ngo ‘Dj VisitRwanda in the house’ imvugo isanzwe ikoreshwa n’abavanga imiziki babigize umwuga.

Yahise atangira gucuguranga indirimbo zigezweho nka Buga ya Kizz Daniel na Tekno , Dior ya Ruger, Katerina ya Bruce Melody, Tuza ya Mike Kayihura n’izindi zibyinitse nawe akajya anyuzamo akawuceka.

Ubuyobozi bwa Inkomoko bwavuze ko bateguye iki gikorwa cy’aba-Djs mu kwizihiza iyi myaka icumi y’ibyiza bagezeho cyane bafatanyije n’aba bayobozi b’ibigo bitandukanye batasibye kubaba hafi mu gihe bamaze.

Dj Clare Akamanzi yasusurukije abantu biratinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .