00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Diamond yambaye imyenda ikoze muri ‘Nzaruhahira’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 June 2022 saa 07:26
Yasuwe :

Umuririmbyi w’Umunya-Tanzania, Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz, yagaragaye mu ifoto yambaye imyambaro ikozwe mu bikapu abantu bakunze kujyana guhaha mu Rwanda bizwi nka ‘Nzaruhahira’.

Ni amafoto y’uyu muhanzi yagiye hanze ku wa Gatatu, tariki 8 Kamena 2022. Yifashishije amafoto atandukanye mu kwerekana uwo mwambaro ukoze muri ‘Nzaruhahira’.

Uyu muhanzi aba ahagaze ku mukeka ujya gusa n’uyu mwambaro yambaye na wo urimo amabara y’umutuku, nta nkweto yambaye. Kuva hasi kugera ku mutwe uyu muhanzi hose aba yajyanishije.

Aya mafoto yayakurikije ikibazo abaza abamukurikira izina bakunze kwita, ibyifashishijwe adoderwa uyu mwambaro.

Uyu muhanzi mu mafoto yifotoje harimo iyo yari agaragiwe n'umukobwa
Diamond yifotoje yambaye imyambaro ikozwe muri 'Nzaruhahira' abantu bakunze kujyana guhaha
Diamond Platnumz yifotoje yambaye imyambaro idasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .