00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Brig Gen Bainababo mu ishati ya Moshions

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 April 2022 saa 11:48
Yasuwe :

Umugore uri mu bakomeye mu gisirikari cya Uganda, Brig Gen Charity Bainababo, mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yaserutse yambaye ishati ya Moshions, inzu y’imideli imaze kubaka izina mu Rwanda no hanze.

Brig Gen Charity Bainababo asanzwe ari umuyobozi wungirije w’Umutwe udasanzwe (Special Forces) mu gisirikare cya Uganda. Mu myaka yashize uyu mugore kandi yari ari mu bacungira umutekano Janet Museveni.

Kuri ubu Brig Gen Bainababo usigaye uri mu basirikare bakunze kugaragara bagaragiye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanire ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba hari amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye ishati y’umuhondo yakozwe mu 2020, ikorerwa muri Moshions.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko iyi shati yasohotse mu bwoko bw’imyambaro bwise ‘Ishuri Collection’.

Brig Gen Bainababo ni umwe mu baherekeje Gen Muhoozi mu rugendo rw’akazi yagiriye mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022.

Tariki ya 12 Mata 2022 nibwo perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu mapeti Charity Bainababo wari ufite ipeti rya Colonel, amuha irya Brigadier General, byatumye aba umwe mu bagore bacye bafite iri peti.

Charity Bainababo yakoze mu myanya inyuranye mu nzego z’umutekano za Uganda, yari asanzwe ari mu bahagarariye UPDF mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda anayoboye abasirikare bari mu Nteko.

Yayoboye n’itsinda ry’abapolisi rishinzwe kurinda abanyacyubahiro bakomeye barimo umugore wa Perezida Janet Museveni.

Brig Gen Bainababo yagaragaye yambaye ishati yakozwe na Moshions
Brig Gen Bainababo ni umwe mu basirikare bakunze kuba bari iruhande ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .