00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Boris Johnson yiyibukirije umurimo w’ubwarimu muri GS Kacyiru II

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2022 saa 05:41
Yasuwe :

Kimwe mu bikorwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yakoze ubwo yari mu Rwanda ni ugusura ishuri rya GS Kacyiru II, yerekwa uko abanyeshuri baho bigishwa ndetse anasobanurirwa byinshi ku burezi bw’igihugu.

Boris Johnson wari witabiriye inama ya CHOGM yasuye iri shuri ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Uyu muyobozi kandi yanifatanyije n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu mu isomo ry’Icyongereza, akurikirana uko bigishwa ndetse afata n’umwanya wo kubasomera inkuru zo mu gitabo ari na wo mwanya ifoto yafashwemo.

Muri iyi foto Boris Johnson agaragara asomera inkuru abana baba bamuzengurutse nabo bamuteze amatwi.

Boris Johnson yabwiye abo kuri iki kigo ko na we yigeze kuba umwarimu w’Imibare n’Icyongereza, abashimira umuhate bakorana akazi kabo.

Boris Johnson uyu munsi uri mu banyepolitike bakomeye ku Isi, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ategereje kujya muri kaminuza yagiye muri Australia kwigisha Icyongereza muri ‘Timbertop Geelong Grammar School’.

Boris Johnson wigeze kuba umwarimu yasomeye inkuru abana bo kuri GS Kacyiru II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .