00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Bitabaje ikamyo itwara inyama mu bukwe bwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda ko ubukwe ari umwe mu mihango yitabirwa cyane hagamijwe gushyigikira inkumi n’umusore baba biyemeje kurushinga.

Uhereye ku modoka abageni bagendamo n’izibaherekeza, aho biyakirira n’ibindi uba ubona byatatswe mu buryo budasanzwe ngo hato hatazagira ikirogoya ubwiza bw’amafoto afatirwa muri uyu muhango.

Ku munsi w’ubukwe kimwe mu byo abageni bitaho cyane ni imodoka ziba zigomba kubaherekeza aho usanga bakoze iyo bwabaga bagakodesha Ranger Rovers z’amoko atandukanye, Toyota Land Cruisers n’izindi.

Ibi ni nako byagenze ku bageni bo mu Karere ka Rubavu ariko baza gutungurana kuko mu modoka zabaherekeje hagaragayemo n’ikamyo iriho ibirango by’uko isanzwe itwara inyama.

Iyi kamyo ni yo yari irongoye umurongo munini w’imidoka zari ziherekeje aba bageni zirimo n’iyo nabo bari barimo.

Iyi kamyo inyuma yari yicayemo abasore babiri bagenda bafata amafoto n’amashusho y’ubu bukwe.

Iyi kamyo yagaragaye irongoye umurongo munini w'imodoka zari ziherekeje abageni
Ntibisanzwe bimenyerewe ko mu modoka ziherekeje abageni hazamo ikamyo
Iyi kamyo yari itwaye abasore bagendaga bafata amashusho n'amafoto y'ubu bukwe

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .