U Rwanda rwakiriye Sénégal mu mukino w’Umunsi wa kabiri wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023. Wabereye kuri Stade Me Abdoulaye Wade mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal, ku wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena 2022.
Mbere y’uko utangira abakinnyi b’amakipe yombi n’abari muri Diamniadio Olympic Stadium izwi nka Stade Me. Abdoulaye Wade yakira abafana 50.000, bafashe umunota umwe wo kwibuka no kunamira Baziki Peter.
Uyu mugabo wari ushinzwe ibikoresho by’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru yo gutabaruka kwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 14 Gashyantare 2022. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.
Baziki ni umwe mu bakozi bari bamaze igihe bakora mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, by’umwihariko mu kazi ko gucunga ibikoresho yari amazemo imyaka umunani.
Umukino yibukiweho warangiye Sénégal itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Sadio Mané ku munota wa nyuma.
Indi nkuru wasoma: Amavubi yihambiriye kuri Sénégal, akagozi gacika ku munota wa nyuma



Amafoto: FERWAFA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!