Abenshi bakibona mu mapaki mu maduka akomeye yo hirya no hino ku Isi ariko batazi mu by’ukuri inzira kiba cyanyuzemo ngo kihagere.
Mu mafoto Amb Rugwabiza Valentine uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumye yashyize hanze, amugaragaza yasubiye ku isoko y’iki gihingwa kimaze guhesha u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga, ari mu kazi ko kugisarura.
Aya mafoto Rugwabiza yayaherekesheje amagambo agaragaza ko icyayi cy’u Rwanda kiri mu byiza ku Isi.
Ati “Nkuko abahanga mu by’icyayi babizi, Icyayi cy’u Rwanda kiri mu byiza ku Isi, ndi hano nsarura icyayi cyanjye ku isoko mbere gato y’uko imvura igwa muri iki gitondo.”
As tea connaisseurs know, Rwandan tea is amongst the best quality tea in the World.
Here picking my tea from source just before the rain this morning ...#InRwanda #TheLastHoursOfYear2020 @RwandaTea pic.twitter.com/XWSiMO1Mw4— Valentine Rugwabiza (@VRugwabiza) December 31, 2020
Icyayi ni kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi, nko mu mezi atatu abanza ya 2020 cyinjije amafaranga asaga miliyari 25 Frw aturutse muri toni 9.3 zacyo u Rwanda rwari rwohereje mu mahanga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!