00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Amb Nicola Bellomo n’abahungu be inyuma y’Amavubi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2022 saa 10:03
Yasuwe :

Basketball ni umwe mu mikino igenda irushaho gushinga imizi mu mitima y’abakunzi ba sport mu Rwanda, ibi bigaragazwa n’ubwitabire buri hejuru bugaragara iyo BK Arena yakiriye imikino itandukanye.

Mu mukino uherutse guhuza u Rwanda na Sudani y’Epfo, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nicola Bellomo ni umwe mu bari inyuma y’ikipe y’igihugu ku buryo hari n’aho yagaragaraga ari gufana bikomeye.

Uyu mugabo yari ari kumwe n’abana be babiri b’abahungu nabo batahwemaga kugaragaza ko bari inyuma y’Amavubi. Ifoto yafashwe igaragaza umuhungu mukuru afunze ibipfunsi yishimira amanota atatu yari amaze gutsindwa n’u Rwanda mu gihe murumuna we yakomaga amashyi.

Uyu mukino wahuje ikipe y’u Rwanda na Sudani y’Epfo niwo wari uwa mbere mu itsinda rya B mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya Basketball. U Rwanda rwatsinzwe na Sudani, amahirwe yo kwitabira igikombe cy’Isi ahita ayoyoka.

Kuva Amb Nicola Bellomo yagera mu Rwanda n’umuryango we ni bamwe mu badipolomate bakunze kugaragaza ko bakunze iki gihugu n’umuco wacyo.

Urugero rugaragaza ibi ni aho mu ijoro ryo kuwa 9 Gicurasi 2022 ubwo hizihizwaga ‘European Day’, umunsi uhuriza hamwe Abanyaburayi baba mu Rwanda bagasangira ndetse bakungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, umugore wa Ambasaderi Bellomo n’abana babo bagaragaye bambaye imyenda ya Made in Rwanda.

Muri Mutarama 2018 nibwo Nicola Bellomo yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nicola Bellomo n'abahungu be bagaragaye bashyigikiye Ikipe y'u Rwanda ya Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .