Umwanzuro wo kutongera kwambara agapfukamunwa nk’itegeko wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 13 Gicurasi 2022.
Ugira uti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.’’
Kuri ubu mu mihanda, yo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu, abaturage basa n’abongeye gusubira mu buzima busanzwe, nyuma yo gucutswa ku gapfukamunwa bari bamaze imyaka igera kuri ibiri karabaye umwambaro wabo wa buri munsi.
Umunyamakuru ufata amafoto wa IGIHE, yazengurutse i Nyabugogo, areba ishusho y’uburyo abahakorera bameze nyuma y’iminsi ibiri agapfukamunwa kavanweho.
Mu bo yagezeho bari mu kazi kabo ka buri munsi ndetse ku maso wabonaga bafite akanyamuneza.
Nubwo bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa, bamwe mu baturage basa n’abakigenda bigengesereye ndetse baracyakifashisha aho bari hose.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, aheruka kubwira RBA ko gucika intege kw’icyorezo ari umusaruro w’ingamba zafashwe ndetse n’urukingo.
Yagize ati “Iyo dusesenguye dusanga virusi igihari ariko ntigifite ubukana nka mbere. Abandura ntibaremba, bavurirwa mu ngo kandi bagakira.’’
Yavuze ko nubwo agapfukamunwa kavanyweho, “abaturarwanda badakwiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19”.
Agapfukamunwa kakuweho mu gihe kari kashyizweho nk’itegeko guhera muri Mata 2020.
U Rwanda rwakuyeho agapfukamunwa mu gihe Covid-19 isa n’iyacogoye. Kugeza ku wa 15 Gicurasi 2022, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi irindwi hafashwe ibipimo 41.462, muri byo abantu 62 ni bo basanganywe ubwandu, ariko nta wajyanywe mu bitaro, nta n’uwapfuye.
Intambwe yo guhashya COVID-19 kandi inafitanye isano n’izamuka ry’umubare w’abaturarwanda bamaze gukingirwa. Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa dose ya mbere ni 9.030.098, abafashe ebyiri ni 8.510.067 naho abafashe dose ishimangira bangana na 4.377.057.









Amafoto: Irakiza Yuhi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!