Uwo musirikare utatangajwe amazina, yinjiye ku mupaka w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, arasa ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda bari ku burinzi akomeretsa babiri.
Abapolisi b’u Rwanda mu kurengera abaturage bambuka umupaka no kwirwanaho, babanje kumurasa ku kuboko, akomeza kubasatira arasa, bafata umwanzuro wo kumurasa mu mutwe yitaba Imana.
Nyuma umurambo w’uwo musirikare washyirijwe RDC, maze abaturage biroha mu mihanda baherekeza i Goma umubiri we, bamuririmbira ko ari intwari ikoze ibyo bifuzaga.
Bivugwa ko uwo musirikare yinjiye mu Rwanda avuga ko agiye guhorera bagenzi be baguye mu rugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Gafotozi wa Reuters, Arlette Bashizi, yarabakurikiye mu mihanda y’i Goma, afata amafoto yerekana uko byari byifashe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!