Ifoto y’ubumuntu bw’umupolisi wateruye umwana yasanze muri ruhurura akajya kumugaburira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa Twitter bashimye igikorwa cy’umupolisi wagaragaye ahetse umwana yakuye muri ruhurura yishwe n’inzara akajya kumushakira ifunguro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2020, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto y’umupolisi uhetse umwana ku rutugu [anafite imbunda bigaragaza ko yari mu kazi], igikorwa benshi bashimangiye ko ari icy’ubumuntu.

Amashusho yafashwe yerekana uwo mupolisi ahetse ku bitugu umwana bivugwa ko yakuye muri ruhurura [bigaragara ko yari yanegekajwe n’inzara], akamufata, akamujyana ahantu yamuhereye ifunguro ndetse n’icyo kunywa akongera gutora agatege.

Igikorwa cy’uwo mupolisi cyatumye benshi bamusabira umugisha ndetse mu bitekerezo byabo bagaragaza ko gikwiye kubera benshi urugero.

Abakoresha Twitter ntibahishe amarangamutima yabo kuri uwo mupolisi bavuze ko afite imico ikwiye kuranga ingabo zibereye Abanyarwanda.

Havugimana Francine yavuze ko “Ibikorwa biranga ubudasa bw’Inkotanyi igihe cyose birivugira, @Rwandapolice turabemera, umutekano wacu urasagambye kubera uruhare rwanyu mu byo mukomeje kudukorera, bigeretseho n’umutima w’urukundo mugira!’’

Uwitwa Uwizeyimana yavuze ko afite inka yayimugabira kubera igikorwa yakoze.

Ati “Ni uko nkennye, mfite inka nayikugabira usa na data wa mfura we kandi ugasa n’imberabagabo.’’

Innocent Ntaganda we yavuze ko “Uri intangarugero n’abandi bakwigireho.’’

Si ubwa mbere hafashwe ifoto igaragaza ubumuntu mu bashinzwe umutekano w’u Rwanda. Hari izindi zabayeho mu bihe byashize harimo nk’iy’umusirikare w’u Rwanda wari ku karasisi mu birori byo kuzamura mu ntera abasirikare 528 bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant muri 26 Kamena 2015 n’indi y’umwana muto w’umukobwa wafotowe atambuka, ageze ku musirikare w’u Rwanda wari ku burinzi arahagarara amuha ku mutobe yari ari kunywa. Iheruka yo mu Ukuboza 2016, yerekanye umupolisi yambutsa mu muhanda umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari mu kagare.

blockquote class="twitter-tweet">

#indangagacirozacu pic.twitter.com/wC8cQI2j2w

— Mutabaruka Angeli (@AngelMutabaruka) May 20, 2020

Umupolisi wakuye ku nzira umwana wishwe n'inzara akajya kumugurira ifunguro yashimwe ubumuntu bwamuranze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .