Ifoto utabonye y’ubwirakabiri bwagaragaye mu kirere cya Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kamena 2020 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abandi bari bakiri mu mashuka baryamye, umuhanga mu gufata amafoto witwa Mihir Bhatt we yari yabadutse kare, ategereje gufotora ubwirakabiri mu kirere cy’Umujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2020 nibwo mu Rwanda hagaragaye ubwirakabiri bucagase, ibizwi nka ‘partial eclipse’.

Ahagana saa Kumi n’Ebyiri nibwo ubwirakabiri bwagaragaye, bumara igihe kigera ku minota 113. Bwatangiye saa Kumi n’Ebyiri n’umunota umwe izuba ritangiye gucana bugera saa Moya n’iminota 54, ubwo ukwezi kwavaga aho kwari kuri kwahishe igice cy’izuba.

Bhatt ukorana na Creative Communications, amafoto agaragaza ikirere cya Kigali mu gihe cy’ubwirakabiri yayafatiye mu Rugando ku Kimihurura.

Ubwirakabiri bw’izuba buba iyo ukwezi kwanyuze hagati y’izuba n’Isi. Icyo gihe Izuba, Ukwezi n’Isi biba biri ku murongo umwe. Igicucu cy’Ukwezi kinyura ku Isi bigatuma urumuri ruva ku zuba rutagera ku Isi. Bigaragara nk’aho bwije kandi hakiri ku manywa.

Kugira ngo ubwirakabiri bw’izuba bushobore kuba, Ukwezi kugomba kuba kugeze mu gihe cyo kuboneka kwijimye, hafi gato mbere y’imboneko z’Ukwezi. Naho kugira ngo ubwirakabiri bw’Ukwezi buboneke, Ukwezi kuba kuri mu gihe cyo kuboneka kose. Ibi nibyo bituma ubwirakabiri butaboneka buri gihe.

Mu kirere cya Kigali hagaragaye ubwirakabiri mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2020
Ubwirakabiri bw’izuba buba iyo ukwezi kwanyuze hagati y’izuba n’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .