Ifatwa ry’uwari Umuvugizi wa FLN, Televiziyo nshya, amakipe yabonye abafatanyabikorwa…Ibyaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Inkuru ziganje cyane mu itangazamakuru mu Cyumweru dusoje zigaruka ku ngendo Umukuru w’Igihugu yakoreye hanze aho yagiye mu Mujyi wa Abu Dhabi yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye ndetse no muri Mozambique mu irahira rya mugenzi we, Felipe Nyusi.

Mu yandi makuru, Herman Nsengimana wari Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ’Sankara’ yeretswe itangazamakuru nyuma yo gufatwa mpiri mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Naho Pie Mugabo wigeze kuba Minisitiri, yasezeweho n’abagize Urwego rw’Ubucamanza n’Urwego rw’Ubutabera nyuma yo kwitaba Imana ku Cyumweru gishize.

Mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro, Mashami Vincent yahawe akazi ko kuba Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu nyuma y’igihe ari mu igeragezwa , APR FC yo ibona umuterankunga mushya, Azam, mu gihe cy’imyaka ine.

Perezida Kagame mu ntangiriro z'iki Cyumweru yari mu Mujyi wa Abu Dhabi yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye
Perezida Paul Kagame yakoreye urugendo muri Mozambique yitabiriye irahira rya mugenzi we Filipe Nyusi
U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Maroc
Abana bo mu miryango yahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC bari bari guhabwa amasomo y'ibanze aho bacumbikiwe n'ababyeyi babo i Rusizi mu nkambi ya Nyarushishi
Abapolisi b'u Rwanda 140 bagiye mu butumwa bw'Amahoro muri Centrafrique
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, ari kumwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, ubwo Abashinwa bari mu Rwanda bizihizaga itangira ry'umwaka mushya
Herman Nsengimana wari Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte Sankara yeretswe itangazamakuru
Mutarambirwa Theobald wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda nawe yeretswe itangazamakuru aho akurikiranyweho ibyaha by'by’iterabwoba
Mugabo Pie wigeze kuba Minisitiri yasezeweho bwa nyuma y'iminsi itanu yitabye Imana
APR FC na AZAM basinyanye amasezerano y'ubufatanye azamara imyaka ine
Bruce Melodie n'umujyanama we batangije Televiziyo Isibo TV
Bizimana Yannick nyuma yo gufungura amazamu ku mukino Rayon Sports yatsinzeho Espoir i Nyamirambo ikaguma ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC
Mashami Vincent yagiriwe icyizere cyo gukomeza kuba umutoza mukuru w'Amavubi
Miss Jolly Mutesi yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Makerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza