Icyumweru mu mafoto: Abamotari bagarutse mu muhanda, abatuye i Kamembe bategekwa kuguma mu rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Akanyamuneza ko kongera kugaruka mu muhanda ku bamotari bari bamaze iminsi igera kuri 74 bari mu rugo no kongera gushyira mu kato Umujyi wa Kamembe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus biri mu byaranze iminsi irindwi ishize.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020 yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko moto zitwara abagenzi zemerewe gusubukura ibikorwa uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse ko ingendo hagati y’intara zemewe ariko ko kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo bibujijwe.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu nibwo abamotari bongeye gukandagiza moto zabo mu muhanda batwara abagenzi ndetse n’ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara zongera gukorwa.

Mu rukerera abamotari b’inkwakuzi bari bageze mu mihanda i Kigali batangiye gutwara abagenzi, urujya n’uruza rw’abagenzi muri Gare ya Nyabugogo n’ahandi rwiyongereye.

Mu gusubukura ingendo himakajwe ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo gukaraba neza intoki n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa no guhana intera ya metero hagati y’abantu.

Muri iki cyumweru kandi mu Karere ka Rusizi hagaragaye ubwiyongere bw’ubwandu bushya muri aka gace. Ibi byatumye ku wa 4 Kamena 2020, Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Izindi nkuru zagarutsweho cyane zirimo itangizwa ry’icyumweru cyo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagitangirije ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ku wa Mbere.

Aya ni amwe mu mafoto y’inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru cyo ku wa 1-7 Kamena 2020.

Perezida Kagame ku wa 2 Kamena 2020 yayoboye Inama y'Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus
Ni inama yateraniye muri Village Urugwiro, isuzuma umusaruro w’ingamba zafashwe kuri Coronavirus
Muri gare ya Nyabugogo urujya n'uruza rw'abagenzi rwariyongereye ku munsi wa mbere moto zitwara abagenzi n'imodoka zigana mu ntara zemererwaga kongera gukora
Kuri Sitasiyo za lisansi abakiliya biyongereye nyuma y'uko moto zisubiye mu muhanda
Mu mujyi rwagati hafi ya T2000 abamotari bongeye kugaragara nyuma y'amezi abiri bari mu rugo
Byari akanyamuneza ku bamotari gusubira mu muhanda nyuma y'iminsi 74 bari mu ngo
Kuva ku wa 4 Kamena 2020, Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Iki kiraro gihuza akarere ka Nyabihu n'aka Gakenke cyongeye gusanwa nyuma yo gusenywa n'ibiza byibasiye ibice by'Uburengerazuba mu kwezi gushize
Abarimo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston (ibumoso), Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh bahagarariye u Rwanda mu nama igamije kuzahura umubano na Uganda yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Depite Muhakwa Valens wo mu Ishyaka rya PSD yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC)
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangije icyumweru cyo kwibuka abari abakinnyi n'abakunzi b'imikino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ku wa 1 Kamena 2020
Hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu hatangiye ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye bishya 22 505 n’ubwiherero 31 932 bizafasha mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri no kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya kwiga
Ikigo RH Bophelo Ltd cyo muri Afurika y’Epfo gikora ishoramari muri serivisi z’ubuzima, cyinjiye ku mugaragaro ku Isoko ry'Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, igikorwa cyitezweho gufungurira amarembo abifuza kugishoramo imari bo mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma no mu zindi nzego zitandukanye
Buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kamena, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amandazi
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, ashyikiriza Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ibikoresho byo kwa Muganga muri RBC, Umutesi Francine, udupfukamunwa twagenewe abatuye mu Karere ka Rutsiro
Igisirikare cy’u Bushinwa, Chinese People Liberation Army cyageneye Ingabo z’u Rwanda inkunga ya miliyoni zisaga 276 Frw yo guhangana n’icyorezo cya coronavirus
Ubwo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yashimiraga Ambasaderi Rao Hongwei ku bw'inkunga Igisirikare cy'u Bushinwa cyatanze
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (ibumoso) yerekana Nzitonda Eric nk'umukinnyi mushya yasinyishje
Bugingo Hakim na we yasinyishijwe na Gasogi United nk'umukinnyi wayo mushya
Ku wa 3 Kamena 2020, umunsi abamotari bagarukiyeho mu muhanda, abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 batangiye guhabwa ibihano
Akarere ka Gatsibo katangiye umushinga wo kongera kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro byitezwe ko nirwuzura arirwo ruzahurizwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri hirya no hino muri aka karere
Polisi yerekanye abantu 29 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo n’abagiye gusengera mu butayu biyambaza Imana ngo ikize Isi iki cyorezo
Abanyarwanda batuye muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wahuje Abanyarwanda bo muri Cameroun, Tchad, Gabon, Centrafrique na Repubulika ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .