Ibyaranze icyumweru mu mafoto: Ba Minisitiri babiri bareguye, Kagame ahabwa inshingano muri AU, Rayon Sports mu bihano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gashyantare 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Inkuru y’iyegura ry’abaminisitiri babiri, Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi, yihariye ibyavuzwe muri iki Cyumweru mu itangazamakuru dore ko hari hashize imyaka icyenda nta mu minisitiri wegura ku mugaragaro.

Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yeguye nyuma y’uko yokejwe igitutu ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye bamuziza ko yasunitse umukobwa ukorera ikigo gishinzwe umutekano, Isco, akitura hasi; gusa nyuma yifashishije imbuga nkoranyambaga asaba imbabazi kuri ayo makosa.

Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’incuke, Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Dr Munyakazi Isaac we yeguye kubera amakosa akomeye akurikiranyweho.

Bivugwa yagize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Mu yandi makuru kandi, Perezida Kagame yatanze ibihumbi $500 byo gushyigikira Ikigega cy’Iterambere ry’Abagore ndetse yanatorewe kuyobora akanama k’Urwego rushinzwe iterambere rwa AU.

Indi nkuru yavuzwe cyane ijyanye n’ibihano byafatiwe ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari. Ferwafa yatangaje ko ihanishijwe kutazongera gukina imikino ya gishuti y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga mu gihe cy’amezi 12 ndetse igatanga n’amande y’ibihumbi 300 Frw.

Minisitiri Uwizeyimana Evode yeguye ku mwanya we nyuma y'imyaka isaga itatu yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
Dr. Munyakazi Isaac yeguye ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga nyuma y'uko akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta
Perezida Kagame yatanze ibihumbi $500 byo gushyigikira ikigega cy’iterambere ry’abagore
Perezida Kagame yatorewe kuyobora akanama k’urwego rushinzwe iterambere rwa AU
Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yatangaje ko bari hafi kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir
Abantu 19 bapfuye bishwe n'imvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by'igihugu
Perezida Kagame yafunguye ikigo kivura kanseri hakoreshejwe imirasire mu Rwanda
Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w'umuturage warwo witwa Gasore Semukanya wapfiriye muri iki gihugu cy'igituranyi
Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda berekeje mu mwiherero kuri iki Cyumweru
Barafinda Sekikubo Fred yahamagajwe n'urwego rw'ubugenzacyaha ngo agire ibyo asobanura
Rayon Sports yahanwe na FERWAFA nyuma yo kutitabira irushanwa ry'Ubutwari 2020
Nyamata Stars Football Academy ifite abana bari munsi y'imyaka 12, 15 na 17 yahawe umupira na Kapiteni w'u Bwongereza, Harry Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza