Ku wa 23 Gicurasi 2022, mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze humvikanye ibisasu byarashwe biturutse muri RDC, byakomerekeje abaturage, binangiza ibikorwa byabo birimo inzu.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ryahamije aya makuru ndetse rivuga ko RDF yifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibisasu byaturutse muri RDC.
Ku mugoroba wo kuri uwo munsi kandi Madamu Jeannette Kagame yashimye ubutwari bwa Nyirantagorama Françoise mu burezi, ahishura ko yashinze Green Hills Academy agamije gushimangira umusanzu yatanze mu kurerera u Rwanda.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2022, ni bwo hatangajwe ko Kigali Arena yahinduriwe izina yitwa BK Arena. Ni nyuma y’uko Banki ya Kigali yaguze uburenganzira bwo kuyitirirwa kuri miliyari 7 Frw, mu myaka itandatu.
Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati ya BK Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, Ikigo cyatsindiye gucunga iyi nyubako mu myaka irindwi guhera mu 2020.
Icyumweru cyasojwe Abanya-Kigali bitabira Kigali International Peace Marathon yabaye ku wa 29 Gicurasi 2022. Yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Kenya, Margaret Kenyatta.
Kuri iyi nshuro yayo ya 17, iri rushanwa ryitabiriwe n’Umwongereza wubatse izina mu marushanwa yo kwiruka ku maguru, Mohamed Farah. Yasoje ari uwa mbere mu Cyiciro cy’abirukaga byo Kwishimisha ‘Run for peace’ cyangwa ‘Run for fun’.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!