Hagiye gutangazwa abatsinze mu irushanwa rigamije kuzamura impano mu gufotora

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ryiswe Capture Rwanda ryateguriwe abanyempano bihariye mu gufotora, ryageze ku musozo ndetse abatsinze bagiye gutangazwa.

Iri rushanwa ryatangijwe n’Ikigo kizobereye mu gufata amafoto, gutunganya amashusho ndetse no gushushanya bya gihanga (graphics), StoryKast, rizafasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 29 kwerekana ubuhanga bwarwo mu gufotora.

Umuyobozi wa StoryKast, Olga Ines, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ryageze ku musozo ndetse abatsinze bagiye gutangazwa.

Ati “Iri rushanwa ryatugaragarije ko mu Rwanda hari impano nyinshi z’abantu bafotora, atari muri Kigali gusa ahubwo no mu ntara. Niyo mpamvu umwaka utaha tuzategura Capture Rwanda Photography Contest ya kabiri ku rwego rwisumbuyeho harimo ibihembo byinshi cyane.”

Yakomeje agira ati “Kuri ubu bane batsinze bazatangazwa mu cyumweru gitaha ndetse bahabwe ibihembo batsindiye. Ntabwo byari byoroshye ariko muri buri rushanwa habaho utsinda n’utsindwa. Abatazahembwa ntibazacike intege ibyiza biri imbere.”

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ryitabiriwe n’abantu 326. Yemeza ko akanama gashinzwe gutoranya amafoto yahize andi kari guhitamo amafoto yujuje ibisabwa mu mwuga wo gufotora kandi afite igisobanuro cyerekeye u Rwanda. Bazahitamo ifoto yabaye iya mbere, iyabaye iya kabiri ndetse n’iya gatatu.

Ifoto izegukana umwanya wa Kane izatoranywa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Aho izagira like nyinshi kuri Facebook, Instagram na Twitter ariyo izatsinda.

Uzaba uwa mbere azahabwa 300 000 Frw na iPad ikorwa n’uruganda rwa Apple, uwa kabiri ahabwd 200 000 Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa 100,000 Frw. Uwa kane nawe azahabwa 100000 Frw na Airpods Pro zikorwa na Apple.

Abitabiriye iri rushanwa basabwaga gufata amafoto y’ikintu runaka bashaka, inyamaswa, ahantu, igikorwa n’ibindi bashobora kubona mu buhanga bwabo, ubundi bakabishyira ku rubuga rwa StoryKast rugenewe iri rushanwa kugira ngo asuzumwe n’inzobere zishinzwe gutoranya ahiga andi.

Irushanwa rya “Capture Rwanda” ribaye ku nshuro ya mbere, ariko StoryKast ifite intego yo kuzarikomeza no mu myaka iri imbere, mu rwego rwo kubahisha umwuga w’ubufotozi.

Amwe mu mafoto yafashwe n’abitabiriye iri rushanwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .