Dr Habumuremyi mu rukiko n’ifungurwa ry’insengero mu byaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Iminsi irindwi yo ku wa 13-19 Nyakanga 2020 yaranzwe n’ibikorwa by’ingenzi birimo ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Urubanza rwa Dr Habumuremyi rwitabiriwe n’abantu benshi ariko kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, benshi basabwe gusohoka bakurikirana iburanisha bari hanze.

Dr Habumuremyi ukurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%. Yaburanye ahakana ibyaha aregwa.

Icyumweru gisozwa, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2020, nibwo insengero zimwe zongeye kugururwa nyuma y’igihe zifunze kubera ingamba zashyiriweho kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Aya ni amwe mu mafoto y’ingenzi IGIHE yakusanyije agaragaza ibyaranze icyumweru kigana ku musozo.

Djihad Bizimana acungira hafi Neymar wari ushoreye umupira. Paris Saint-Germain yanyagiye Waasland-Beveren ikinamo Umunyarwanda Djihad Bizimana ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Paris ku wa Gatanu
Urumuri izifashishwa cyane ingendo z'indege nizifungurwa. Iyi robot iri mu zo u Rwanda ruheruka kwakira, izaba igenda isuzuma abantu umuriro binyuze mu kubareba gusa ikamenya niba ari umuriro usanzwe cyangwa niba ukabije, igacunga uko abantu bubahiriza amabwiriza yo guhana intera hagati yabo, umuntu yaba atambaye agapfukamunwa ikamusaba kugashaka, yaba anakambaye nabi ikamusaba kubikosora
Ubwo yari avuye mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Joe Malanji, yemeje ko Perezida Kagame adaha agaciro ibyavuzwe na Nsabimana Callixte wiyise Sankara kuko yizera ubucuti afitanye na Perezida Edgar Lungu
Naby Bekraoui n'umuryango we baherekejwe na bamwe mu bayobozi ba APR FC ku kibuga cy'indege i Kanombe
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye abakinnyi batanu bashya barimo Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports na Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports
Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020. Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, abwira umucamanza ko atemera ibyaha bibiri aregwa aribyo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu
Abunganizi ba Dr Habumuremyi bavuze ko bafite impungenge ku mikirize y'urubanza kubera uburyo urubanza rw'umukiliya wabo rwamamajwe kugeza n'aho ruvuzwe kuri Radiyo y'Igihugu
Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), cyatangaje ko umwe mu bavurirwa Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero mu Karere ka Rubavu, yahabyariye umwana w’umuhungu
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abarwanyi 57 bafatiwe mu mashyamba ya RDC aho bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri yatangaje ko ari muri studio akora indirimbo ye nshya izajya hanze vuba aha. Ubu asanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubwishingizi cya Radiant Yacu Ltd
Guverineri Kayitesi yahawe umwambaro uriho umubare gatandatu (6) usobanura ko abaye uwa gatandatu uyoboye Intara y'Amajyepfo
Nyuma y’ibyumweru 18 abakirisitu badakandagira mu rusengero kubera ingamba zashyiriweho kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kuri iki Cyumweru bongeye guterana. Aha ni muri St Michel ahari hasanzwe hateranira abakirisitu 1200 ariko ubu hari kwinjira 400 gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .