Agace kari gukorwa ni aho abantu bakunze gutaramira bari kunywa icyayi cya Thé Vert. Muri iyi gahunda, hari imihanda yatoranyijwe, isigwa amarangi y’umweru, icyatsi n’ubururu.
Umujyi wa Kigali wavuze ko ari igitekerezo cyatanzwe n’urubyiruko rwize mu ishuri ry’Ubugeni n’Ubuhanzi rya Nyundo rwahakoreye igishushanyo cy’ubugeni.
Icyo gishushanyo ngo “cyahujwe n’imiterere ya Biryogo n’ingufu zihindura uburyo tumenyereye kuba mu Mujyi” zikurura abawusura zikanazamura imibereho y’abahatuye.
Ahari gukorerwa ubwo bugeni bukorewe mu mihanda, hasanzwe ari ahantu hatanyuramo imodoka, Biryogo Car Free Zone.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!