00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Perezida Kagame asura agace mugenzi we wa Congo avukamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 April 2022 saa 11:40
Yasuwe :

Perezida Kagame yasuye agace ka Oyo aho mugenzi we wa Congo Brazaville avuka, Denis Sassou Nguesso, asura ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rutunganya ibikomoka ku mata, ingoro ndangamateka ya Kiebe-Kiebe ndetse n’ibagiro rya kijyambere.

Umukuru w’Igihugu yasuye ako gace ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Congo Brazaville. Rwabanjirijwe no gusinya amasezerano umunani y’imikoranire n’impande zombi.

Perezida Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso ubwo bageraga mu gace ka Oyo
Byari ibyishimo ubwo abaturage bakiraga abakuru b'ibihugu byombi muri ako gace
Umukuru w'Igihugu yatambagijwe ibikorwa bitandukanye by'ubuhinzi n'ubworozi biri mu gace Nguesso avukamo
Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Congo Brazaville
Perezida Kagame yeretswe inka za kijyambere zororewe muri ako gace
Muri ako gace, hari ubworozi bwa kijyambere bw'inka zitanga umukamo
Mu bikorwa n'urwo ruganda, harimo n'amata afunikwa neza
Perezida Kagame yasuye uruganda rutunganya ibikomoka ku matungo ruri mu gace ka Oyo
Yahaye inyandiko n'ibitabo bisobanura amateka agaragara muri iyo ngoro
Yanditse mu gitabo cy'abashyitsi basuye iyo ngoro
Umukuru w'Igihugu yitegereza ibihangano biri mu Ngoro Ndangamateka ya Kiebe-Kiebe
Yasobanuriwe amateka ya Congo Brazaville aboneka muri iyo ngoro
Perezida Kagame yasuye ingoro ndangamateka ya Kiebe-Kiebe

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .