Icyo gihe Clinton, Tucker na Spacey baje mu Rwanda mu rugendo rw’iminsi itanu rwagombaga kubageza no muri Ghana, Nigeria, Mozambique na Afurika y’Epfo rugamije ibikorwa by’ubugiraneza n’ubukangurambaga mu iterambere ry’ubukungu no kurwanya Sida.
Mu ndege yazanye aba bagabo batatu muri urwo rugendo, harimo umukobwa wari ufite imyaka 22 y’amavuko witwa Chauntae Davis ndetse n’umugore wakoreraga Jeffrey Epstein witwa Ghislaine Maxwell.
Amafoto yashyizwe hanze n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza agaragaza Bill Clinton ari gukorerwa massage na Chauntee Davis ubwo bari ku kibuga k’indege gito cyo muri Portugal, aho bahagaze umwanya muto bari kongera amavuta mu ndege ya Epstein yari izwi ku kazina ka "Lolita Express". Aha bahahagaze nyuma y’urugendo rwari rubakuye i New York.
Agaragaza Clinton yanezerewe, amwenyura ku bwo kunyurwa na serivisi yahabwaga yo kumunanura imitsi yo mu irugu. Chauntae yari muri iyo ndege nk’umwe mu bakobwa bari bararambagijwe kugira ngo bajye bafata neza Epstein n’abantu bakomeye bakundaga kuba bari kumwe.
Icyo gihe bivugwa ko Clinton yasabye ko agororwa imitsi nyuma yo gusinzira mu ndege umwanya munini bikageza aho yumva ananiwe.
Chauntae Davies wazanye mu Rwanda na Clinton ni muntu ki?
Chauntae Davies yari afite imyaka 21 ubwo yahuraga na Epstein, yakoraga akazi ko kunanura abantu imitsi, ariko afite indoto zo kuzaba umukinnyi wa filimi, icyo gihe yakoraga muri hotel Four Seasons iherereye mu Mujyi wa Los Angeles ya Ghislaine Maxwell.
Muri iyo hotel yaje guha serivisi Maxwell, umugore ufunzwe muri iki gihe ashinjwa gushora abakobwa bato mu mibonano mpuzabitsina, aho yabagezaga kuri Epstein. Maxwell yasabye uyu mukobwa ko bafata indege bakajyana mu rugo rwa Epstein i Florida.
Chauntae yakunze kuvuga ko ubwa mbere ananura Epstein imitsi, uyu mugabo yashushe nk’uwigira nk’aho bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugore yakomeje avuga ko nyuma y’icyo gikorwa, mu minsi yakurikiyeho yatangiye kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Isi no ku kirwa cya Epstein cya Little Saint James.
Epstein yaje gufungwa
Kuva mu 2008, Epstein yashinjwe gukoresha abana batujuje imyaka y’ubukure muri iyo ndege ye ndetse ko yabajyanagayo akabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibyo byaha byaje kumuhama icyo gihe afungwa amezi 13. Urukiko rwamuhamije ko yajyanaga abo bakorwa mu rugo rwe ruri i New York, Palm Beach muri Florida, New Mexico n’i Paris.
Icyo gihe ibiro bya Clinton byasohoye itangazo bivuga ko mu ngendo zose yakoreye muri Lolita atari azi ikintu na kimwe kijyanye n’ibyo birego. Ikipe ye yatangaje ko yakoze ingendo enye hagati ya 2002 na 2003 ari muri iyo ndege nubwo inyandiko zijyanye n’ingendo iyo ndege yakoze zigaragaza ko Clinton yakoze ingendo 26 ayirimo muri iyo myaka.
Uko imyaka yagiye ishira, iperereza kuri Epstein ryagiye ryuburwa bituma umwaka ushize yongera gutabwa muri yombi muri Nyakanga. Gusa nyuma y’ukwezi byaje gutangazwa ko yapfuye yiyahuye muri gereza aho yari afungiye.
Ibi bikorwa byakoze no ku gikomangoma Andrew cy’u Bwongereza
Igikomangoma Andrew cy’u Bwongereza cyari inshuti ikomeye ya Epstein ndetse bivugwa ko ubwo uyu mugabo yari atangiye gushyirwa ku karubanda, inshuti za Andrew zamusabye kwitandukanya nawe, undi arabyanga.
Kugeza n’umwaka ushize mbere y’uko uyu mugabo apfa, Andrew yari yaramunambyeho byatumye Umwamikazi w’u Bwongereza afata umwanzuro wo kumuca mu bikorwa by’ibwami.
Chauntae asobanura ko yari abizi ko Andrew ari inshuti ikomeye ya Epstein ndetse ko hari amafoto ye mu rugo rwe mu kwerekana uburyo ari umuntu ukomeye aho ngo yanavugaga ko ashobora kugoboka iki gikomangoma akakiguriza amafaranga.
Andrew yakunze kuvuga ko atigeze abona abakobwa bato bashagaye Epstein, gusa Chauntae asobanura ko ibyo atari ukuri kuko nta muntu wari kuba inshuti ya Epstein ngo ayoberwe ibikorwa bye.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!