Abandi bayitabiriye ni abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse n’abo mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora.
Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu kurinda ubusugire bw’Abaturarwanda ndetse zinatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije kubateza imbere.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize hanze amafoto ya bamwe mu basirikare bakuru bitabiriye iyi nama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!