Amafoto y’umunsi: Ibyishimo by’abasirikare iyo ikipe itsinze

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 1 Gashyantare 2019 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka w’intwari, Ingabo z’u Rwanda zitabiriye ibikorwa bijyanye nawo by’umwihariko zihurira mu mikino itandukanye.

Kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Remera hakinwe umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru. Umutwe udasanzwe (Special Forces) wakinnye n’Umutwe w’Abashinzwe kurinda abayobozi bakuru (Garde Républicaine).

Umukino wari witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen, Albert Murasira.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri biba ngombwa ko hitabazwa Penaliti maze Umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda abayobozi bakuru utsinda enye kuri ebyiri.

Ibyishimo byari byose muri Stade ya Kigali, abasirikare barirekura bishimira ibyo bagenzi babo bari bamaze kwerekana mu kibuga.

Igitego cyajyagamo bakajya mu bicu. Uyu yitereye ibicu afata kuri senyenge ikikije ikibuga
Uburyo bishimiramo igitego ntibusanzwe...
Bavuzaga ibirumbeti bashishikaye kugira ngo batere ingabo mu bitugu abari mu kibuga
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba arebana umupira na Lt Gen Musemakweli Jacques
Ibyishimo byari byose ku basirikare bari bakurikiye umukino
Ingoma bazivugije biratinda...

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .