Amafoto y’icyumweru: Moto zifite indangururamajwi zinjijwe mu kurwanya COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2020 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Icyumweru kigana ku musozo cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byubakiye ku gukomeza kunoza serivisi z’ubwikorezi aho abamotari batangiye gukoresha mubazi mu kwishyuza ingendo.

Taliki ya 15 Kanama 2020, niwo munsi wa nyuma wari watanzwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ngo abamotari bose babe batangiye gukoresha mubazi no kubahiriza ibiciro bishya bigendanye n’uburebure bw’urugendo.

Iyi gahunda ijyanye no gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga hagamijwe guhindura u Rwanda igicumbi mu by’ikoranabuhanga no kubaka ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Muri iki cyumweru kandi, Polisi y’Igihugu yatangije ubukangurambaga buzifashisha ibinyabiziga bifite indangururamajwi, bigasanga abaturage aho batuye mu rwego rwo kurushaho kubashishikariza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ni ubukangurambaga bwunganira ubwari busanzwe, bukazakorwa n’imodoka ndetse na moto bifite ibirango bya Polisi y’u Rwanda, bizaba binafite indangururamajwi zigenda zitanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus.

Aya ni amafoto y’ibihe by’ingenzi yaranze icyumweru cyo kuva ku wa Mbere, tariki ya 10 Kanama kugeza ku wa 16 Kanama 2020.

Taliki ya 15 Kanama 2020, niwo munsi wa nyuma wari watanzwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ngo abamotari bose babe batangiye gukoresha mubazi mu kwshyuza ingendo
Umuhanzi Bruce Melodie yahuye na Shillah Nayebare ushinzwe Iyamamazabikorwa na John Gahigana, umunyamategeko w’Ikigo Rwanda Interlink Company Limited (RITCO) gitwara abagenzi, baganira ku ndirimbo ’Saa Moya’ y’uyu muhanzi itaravuzweho rumwe, inakomoza kuri icyo kigo
Akarere ka Kicukiro katashye ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero biteganyijwe kubakwa mbere yuko amashuri asubukura, kigizwe n’ibyumba 104 n’ubwiherero 114
Ishuri ribanza rya Cyankongi rishya muri aka gace rizagabanya urugendo rw'amasaha abiri abana bakoraga bajya kwiga ahandi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyasabye abahinzi b’urutoki mu Ntara y’Iburasirazuba gukorera neza intoki zabo bakazigirira isuku mu rwego rwo kurwanya udukoko turi kwibasira ibitoki tukabirya bigahinduka umutuku
nyuma y'umuhango wo kwizihiza Umuganura ku Banyarwanda baba muri Pologne no mu Budage
Amarira y’ibyishimo, agahinda ndetse no guceceka nibyo byiganje ubwo Uwamahoro Yvonne yabonanaga na nyina umubyara, barumuna be na bakuru be nyuma y’imyaka 26 batabonana
Moto zizifashishwa muri ubu bukangurambaga, zigere kure mu byaro aho imodoka zitagera
Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga ashyikirizwa inkunga y'ibikoresho na Tuyishimire Placide uyobora Musanze FC, bizahabwa abana bigira umupira muri Académie ya Nyakinama ikorera mu ishuri rya gisirikare ryaho
Umunyarwandakazi witwa Pauline Makoma yegukanye ikamba rya Miss Africa Utah 2020 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Kanama 2020 hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwirinda COVID 19
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho ku wa 10 Kanama 2020 byatanze sheki ya miliyoni 86 Frw zizifashishwa mu kugura telefoni zigezweho 1159 mu gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza smartphones ku Banyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .