Amafoto y’icyumweru: Gare ya Nyabugogo yahinduwe isoko, inama zikorwa mu buryo bw’iyakure kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi 16 hashyizweho amabwiriza yo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus. Icyumweru cya kabiri cyasize hakajijwe ingamba z’ubwirinzi.

Muri iki cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gufasha abaturage badafite ubushobozi kubona ibiribwa mu gihe basabwe kuguma mu ngo kandi babonaga ifunguro bakoze.

Kuva ku guhaha, kugera no ku zindi serivisi z’ingenzi hatangwa inama ko zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko habaho kwanduzanya mu gihe amafaranga ahererekanyijwe mu ntoki.

Ikoranabuhanga kandi ryimakajwe mu gutegura inama zitandukanye kuva mu nzego zo hejuru nkuko byagenze mu y’abaminisitiriiheruka.

Perezida Kagame ku wa 1 Mata 2020 ari muri Village Urugwiro yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference). Iyi nama ni nayo yanzuriwemo ko igihe cyo gufunga ibikorwa bitandukanye n’imipaka y’igihugu cyongerwaho iminsi 15 mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abanyamakuru ba IGIHE basuye ibice bitandukanye bafata amwe mu mafoto y’ingenzi ajyanye n’ingamba zafashwe mu kwirinda Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2020 ko umubare w’abarwayi b’icyorezo cya COVID-19 wiyongereyeho babiri bagera ku 104. Kuri uyu munsi kandi nibwo abantu bane bakize basezerewe banasubira mu miryango yabo.

Perezida Kagame ku wa 1 Mata 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho rizwi nka Video Conference
Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya COVID-19 no gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo
Abantu bakomeje gushishikarizwa kuguma mu rugo, hagakorwa ingendo gusa n'ababyemerewe
ADEPR ku wa 2 Mata 2020 yatangiye gutanga inkunga ya miliyoni 43 Frw yakusanyije yo kugoboka abatishoboye mu Mujyi wa Kigali
Ubugenzacyaha bwa Gisirikare bwakomeje iperereza ry’ibanze ku byaha by’ihohoterwa abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bakekwaho kuba barakoreye abaturage bo mu midugudu ya Kangondo II na Kibiraro I yo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo
Emmanuel Nambajimana, ni umwe mu bakubiswe n'inzego z'umutekano za Uganda bashinjwa kwinjiza Coronavirus muri icyo gihugu
Ibikorwa bikomeje gufungwa mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Guhanahana amafaranga cyangwa ibindi bikoresho nka telefoni bishobora kugushyira mu kaga bikakwanduza Coronavirus
Muri iki Cyumweru hatangiye gushakishwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira cyizwi nka ‘Barrage’ giherereye mu Karere ka Kayonza
Gare ya Nyabugogo irakoreshwa mu bikorwa byo kurangura no kuranguza. Iyi ni foto yo mu ma saa tatu zo ku wa 1 Mata 2020
Muri Gare ya Nyabugogo ahari hasanzwe haparika imodoka z'ibigo bitwara abagenzi mu Ntara niho hazajya haparika imodoka zigiye kuranguza
Leta ndetse n'abaturage batangiye gutanga ibiribwa bitandukanye byo kugoboka abaturage muri ibihe bya Coronavirus
Abandi bacuruzi 10 bahanwe kubera kunyuranya n'amategeko agenga ubucuruzi mu bihe bya Coronavirus

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moses na Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .