Eidil-Ad’ha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Uyu munsi uzwi ku zina rya Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.
Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse ku munsi wa Eid Al Adha.
Abadepite 24 b’Abayisilamu baturuka mu bihugu bitandukanye bivuga Igifaransa bari mu nama y’Inteko Rusange y’Inteko zishinga amategeko zo mu bihugu byo muri Francophonie i Kigali bari bitabiriye aya masengesho.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Eid Al Adha ari umunsi ukomeye cyane.
Ati "Ni umunsi w’ibyishimo, umunsi Intumwa y’Imana avuga ko yishimira ibiremwa byayo ikabihundagazaho imigisha."
Yongeyeho ko ari umunsi wo kwimakaza urukundo no kubaha amategeko nk’uko Aburaham yubashye Imana.
Asaba Abayisilamu bafite ubushobozi kubaga bagasangira n’inshuti n’abatishoboye ariko bubahiriza amabwiriza nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cyibasiye amatungo.
Sheikh Musa Fazil Harerimana usigaye ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yari yitabiriye aya masengesho ari kumwe n’abadepite bitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byo muri Francophonie.
Ati “Baje mu nama y’Abadepite bo mu bihugu bivuga Igifaransa iri kubera inaha noneho bifuza ko iri sengesho ritabacika dutegura uko twasengana."
Umudepite wo muri Niger, Saley Sahadatou, yavuze ko yishimiye gusengana n’abanyarwanda isengesho rya Eid Al Adha.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko mu rwego rwo kwifatanya n’Abayisilamu mu kwizihiza uyu munsi, ku wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022 ari umunsi w’ikiruhuko kuko wabaye mu mpera z’icyumweru.












































Amafoto: Salomon Nezerwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!