00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 20 b’ingagi biswe amazina, u Rwanda rugera mu cy’Isi: Ibyaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2022 saa 08:23
Yasuwe :

Icyumweru cyo ku wa 29 Kanama kugeza ku wa 4 Nzeri 2022 cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye ariko ibikuru muri byo birimo umuhango wo Kwita Izina n’Irushanwa Nyafurika rya Handball mu Batarengeje Imyaka 18 u Rwanda rwakatishijemo itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku wa Mbere, tariki ya 29 Kanama 2022, ni bwo inshuti n’umuryango wa Nkusi Thomas uzwi nka Yanga bamusezeyeho bwa nyuma banamuherekeza mu cyubahiro.

Yanga yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze igihe arwariye.

Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa Gatatu, tariki ya 31 Kanama 2022, ni bwo Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 muri Handball (U-18 African Men’s Handball Championship), yatangiye imikino y’Igikombe cya Afurika ndetse yitwara neza itsinda Madagascar ibitego 53-32.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo Abanyarwanda batandatu bari bamaze iminsi umunani bafungiwe mu Mujyi wa Goma barahiriye imbere ya bagenzi babo bo mu Karere ka Rubavu ko batazongera kurenga umupaka bagendeye ku byo babonye ubwo bari bafunze.

Aba bari bafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC barimo abagore batandatu n’abana batatu barimo n’uruhinja rw’amezi atandatu. Bafashwe ku wa 22 Kanama 2022 mu masaha ya saa Yine z’amanywa barenze umupaka, bajyanwa gufungwa aho bagejejwe bashinjwa ko ari abagore b’Abarwanyi b’Umutwe wa M23.

Muri iki cyumweru kandi ni bwo Abanyarwanda, inshuti zabo n’ibyamamare, bongeye guhurira mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu muhango wo Kwita Izina abana 20 b’Ingagi, bavutse mu mezi 12 ashize.

Uyu muhango wabaye ku wa 2 Nzeri 2022, wongeye kuba imbonankubone, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize wakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya COVID-19.

Uyu munsi wari ibirori kuko ku mugoroba wawo, Ikipe y’Ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 18 muri Handball zanganyije na Algérie ibitego 30-30, mu mukino wa nyuma wo mu matsinda zikatisha itike yo kuzakina imikino ya 1/2 ndetse zibona n’iy’Igikombe cy’Isi kizabera muri Croatia mu 2023.

Icyumweru kigana ku musozo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange izwi nka Car Free Day. Yitabiriwe n’abarimo abayobozi n’ibyamamare byitabiriye umuhango wo Kwita Izina.

Mu ijoro ryo ku wa 4 Nzeri 2022, ni bwo u Rwanda rw’Abatarengeje imyaka 18 rwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika muri Handball rutsinze Maroc ibitego 35-34 muri ½.

Mu gitondo cyo ku wa 29 Kanama 2022 ni bwo inshuti n’umuryango wa Nkusi Thomas uzwi nka Yanga bamusezeyeho bwa nyuma banamuherekeza mu cyubahiro
Mukayiranga Josiane afite ubushobozi bucye bwo kubona. Yiyemeje kwiga gukora massage arangiye kaminuza mu by'uburezi
Iyi ni ishusho ya Stade ya Huye mbere y'iminsi itatu ngo yakirirweho umukino wa mbere mpuzamahanga nyuma y'amezi ane yari imaze ivugururwa. Umukino wabereyeho ku wa 3 Nzeri 2022, warangiye Ethiopia itsinze u Rwanda igitego 1-0 irusezerera mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2023
Ku wa 31 Kanama 2022, Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 muri Handball, yatsinze Madagascar ibitego 53-32 mu mukino warwo wa mbere w’Igikombe cya Afurika
Abakinnyi b'u Rwanda bari bafite akanyamuneza nyuma yo kubona intsinzi ya mbere
Ku wa 31 Kanama 2022, Abanyarwanda batandatu bari bamaze iminsi umunani bafungiwe mu Mujyi wa Goma barahiriye imbere ya bagenzi babo ko batazongera kurenga umupaka bagendeye ku byo babonye ubwo bari bafunze
Ifoto y'urwibutso ku bise amazina uyu mwaka hamwe n'abayobozi batandukanye muri Guverinoma mu muhango wabaye ku wa 2 Nzeri 2022
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Irerero ryiswe ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Village Urugwiro ku wa 1 Nzeri 2022
Abakinnyi b'u Rwanda bishimiye umutoza wabo nyuma yo kubona itike y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Croatia mu 2023
Japhet na 5K Etienne banyuze abitabiriye igitaramo cyabo "Bigomba Guhinduka" cyabaga ku nshuro ya gatatu. Cyabereye muri Camp Kigali ku wa 2 Nzeri 2022
Bruce Melodie ku mugoroba wo ku wa 2 Nzeri 2022 yaririmbiye mu Mujyi wa Bujumbura amaze amasaha make avuye muri kasho
Tariki ya 3 Nzeri, Ethiopie yasezereye u Rwanda mu gushaka itike CHAN 2023, irutsinze igitego 1-0. Ni umukino wakiniwe kuri stade nshya ya Huye
Stade nshya ya Huye yari irimo abafana benshi nubwo batashye bababaye
Umunyamakuru Uwimana Clarisse yarongowe na Kwizera Bertrand bamaze imyaka ibiri bari mu rukundo. Ubukwe bw'aba bombi bwabaye ku wa 3 Nzeri 2022
Kampeta Sayinzoga uyobora BRD yari yiswe Dj Kampz mu birori byizihirijwemo isabukuru y'imyaka 10 Inkomoko imaze ishinzwe. Yiyeretse abafana mu mbyino zitandukanye
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi wari wiswe DJ BK yavanze imiziki ubwo Inkomoko yizihizaga isabukuru y'imyaka 10
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi wari Dj Visit Rwanda yasusurukije abitabiriye ibirori by'isabukuru y'imyaka 10 Inkomoko imaze ivutse
Abitabiriye ibi birori baryohewe n'umuziki wacuranzwe
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n'abandi bayobozi bitabiriye Car Free Day ku Cyumweru, tariki ya 5 Nzeri 2022
Inzu icumbikamo abakinnyi ba Espoir FC yafashwe n’inkongi kuri iki Cyumweru, yangirikiramo bimwe mu bikoresho by'abakinnyi
U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika muri Handball y’Abatarengeje imyaka 18 nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 35 kuri 34

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .