KCC yarimbishijwe ibara rijyanye n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Inyubako ya Kigali Convention Centre iherereye ku Kimihurura, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yarimbishijwe mu ibara ridasanzwe rishimangira ikimenyetso cyo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni igikorwa cyakurikiye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire (GGS) iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere. Iyi nama iriga by’umwihariko ku ‘‘Gukuraho inzitizi zibangamiye Uburinganire.’’

Ubusanzwe tariki ya 25 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ukurikirwa n’iminsi 16 yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1991. Izasozwa ku wa 10 Ukuboza hizihizwa Umunsi w’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Mu kwifatanya n’Isi, Kigali Convention Centre yakiriye inama y’iminsi itatu ku buringanire ibereye bwa mbere muri Afurika, yatatswe mu ibara ryo kugaragaza ko u Rwanda rwunze ubumwe n’Isi mu rugamba rwo guhangana n’icyo kibazo cyibasiye umubumbe.

Mu butumwa yatanze atangiza inama, Perezida Kagame yasabye ko iminsi 16 y’ubwo bukangurambaga ikoreshwa uko bikwiye.

Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, Akinwumi Adesina, yavuze ko ibikorwa byose byo gushyingira abana bikwiye kugira iherezo.

Ati ‘‘Bagabo munyumve neza. Muve ku bakobwa bacu, murongore abo munganya imyaka. Ntitwatamba ahazaza h’abakobwa bacu. Mureke abakobwa bacu bagume ku ishuri, mureke bahatane. Mureke abakobwa bacu batsinde.’’

Mu mwaka ushize Abanyarwanda bari bahuriye mu rugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abitabiriye uru rugendo rwavuye ku Nteko Ishinga Amategeko rugana kuri Stade Amahoro barimo abayobozi muri Guverinoma, abo mu miryango yigenga na sosiyete sivile bari bambaye imipira ifite ibara rya Orange.

Mu Rwanda mu 2015-2016, Ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko dosiye 1207 z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho mu 2016-2017 zigera kuri 1285 mu mwaka wakurikiyeho wa 2017-2018 izi dosiye zageze 1816 naho guhera muri Nyakanga 2018-Werurwe 2019 ubushinjacyaha bwari bumaze kwakira dosiye 2558, muri zo 1642 zari zarashyikirijwe inkiko.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko umugore umwe muri batatu aba yarahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buzima bwe, ibi bikaba bigira ingaruka no ku muryango we muri rusange.

Abagore 35% ku Isi baba barahuye n’ihohoterwa ryaba iryo ku mubiri n’irishingiye ku gitsina bakorewe n’abo babana. Ku Isi abagore basaga miliyoni 200 bahuye n’ihohoterwa ryabangije imyanya ndangagitsina.

Mu bihugu bimwe na bimwe, ihohoterwa rikorerwa abagore ribitwara 3.7% y’Umusaruro mbumbe wabyo, inshuro ebyiri z’ibyo guverinoma zitakaza ku burezi.

KCC yatatswe mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Bimaze kumenyerwa ko iyi nyubako ihindurirwa ibara bitewe n'igikorwa gikomeye gihari

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .