Umunyarwandakazi yashimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza kubera ubwitange mu bikorwa birengera abagore

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 Mata 2018 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umuryango uharanira iterambere n’imibereho myiza y’abagore, Rwanda Women’s Network, Mary Barikungeri, yashimwe n’Umwamikazi Elizabeth II, kubera umurava yagaragaje mu bikorwa bizana impinduka mu muryango nyarwanda.

Barikungeri yahawe igihembo cyitwa “Commonwealth Points of Light” gihabwa abakorerabushake bagaragaje umurava ndetse bagahanga udushya tugamije impinduka mu bihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Mu gihe hakomeje imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth iteganyijwe muri uku kwezi, buri munsi kuva tariki ya 1 Mata Umwamikazi Elizabeth II ashimira umuntu umwe. Iyi nama izabera mu Mujyi wa Londres na Windsor mu Bwongereza ku itariki 19-20 Mata 2018.

Barikungeri wabaye uwa 49 ushimiwe nyuma yo guhigika abandi Banyarwanda batatu, yavuze ko yishimiye igihembo yahawe ndetse ashima abafashe umwanzuro wo guha agaciro akazi gakomeye gakorwa n’Umuryango Rwanda Women’s Network, RWN.

Ati “ Iki gihembo ngituye abagore benshi bo mu Rwanda banyizeye, bakemera ko dufatanya kongera kubaka ubuzima bwabo, abaterankunga ndetse n’abakozi ba RWN bakora ubutaruhuka ngo bashyigikire intumbero yacu no guhindura imibereho y’abagore n’umuryango Nyarwanda.”

Yakomeje avuga ko bizeye ko akazi bakora kazakomeza kubera icyitegererezo ab’ingeri zitandukanye, nabo bagafata umwanzuro wo gukora ibikorwa bizana impinduka aho batuye.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yavuze ko batewe ishema no gushyikiriza Barikungeri igihembo yahawe kubera ibikorwa bikomeye yakoze binyuze muri uyu muryango ayobora ndetse akaba ari na we wawushinze mu 1997.

Barikungeri abafatanyije n’abo bakorana babashije gufasha abagore batishoboye barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. RWN imaze gufasha amashyirahamwe 52 agizwe n’abagera 4000.

Uyu muryango RWN wanashyizeho ikigo ‘Icyizere’ kimaze kuzana impinduka mu buzima bw’abasaga ibihumbi 11 barimo abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagore n’abana banduye ndetse bakagirwaho ingaruka na Virusi itera Sida.

Uyu muryango ukorera mu ntara zose z’igihugu umaze gushakira icumbi mu mujyi wa Kigali imiryango igera kuri 50 n’abafashwe ku ngufu muri Jenoside ndetse wanubatse izindi nzu 150, ivuriro n’ishuri bigenewe abagera kuri 750 mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

Ibihembo bya ‘Commonwealth Points of Light’ byatangijwe mu 1990 na George H. W. Bush wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. U Bwongereza bwatangiye kubitanga muri Mata 2014.

Mary Barikungeri yashimwe n'Umwamikazi Elizabeth II kubera ibikorwa by'indashyikirwa akora binyuze mu Muryango yashinze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .