Mukasine yarwanyije guheranwa n’agahinda yasigiwe na Jenoside, arakora aba intangarugero

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Mata 2018 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Mukasine Immaculée w’imyaka 57, Jenoside yakorewe Abatutsi yamuhitaniye umugabo we n’abo mu muryango benshi, arokokana n’umwana umwe w’umukobwa yari amaze amezi make abyaye.

Jenoside yamusize iheruheru, imutwara abantu n’ibintu ariko nyuma yaho yanze guheranwa n’agahinda, amaboko ye ayerekeza ku murimo.

Uyu mubyeyi wo mu Kagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza, ni umwe mu bantu b’intangarugero mu kwiteza imbere muri aka gace.

Jenoside ikirangira, Mukasine yagarutse aho bari batuye asanga imitungo yabo yose yarasahuwe, inzu barayisenye n’urutoki bari bafite bararutemaguye ndetse n’inka baraziriye.

Avuga ko yumvise acitse intege atangira kwiheba kuko nta bantu ba hafi mu muryango we bari barasigaye, akirirwa yicaye mu itongo areba imisozi yibaza amaherezo y’ubuzima bwe n’umwana we w’umukobwa barokokanye.

Yatunzwe no guca inshuro, ahingira amafaranga 120 ku munsi akabona ibyo kurya we n’umwana we hamwe n’undi yareraga w’imfubyi.

Mukasine ntiyaheranwe n'agahinda ko kwicirwa umugabo n'umuryango muri Jenoside, gukora akiteza imbere, akiyunga n'abamuhemukiye byaramwomoye

Yicaye aho mu itongo rye, Mukabatesi, avuga ko yumvise ijambo rya Perezida Kagame (icyo gihe yari Visi Perezida) kuri radio, rishishikariza abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange kwitabira umurimo bakiteza imbere.

Ati "Imbaraga nazikuye mu kumva ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yakundaga kuvuga ngo mukure amaboko mu mufuka mukore kuko ari cyo kizabasha kubazamura. Ubundi negera Imana ndasenga ahasigaye ndakora.”

Ati “Ndabyibuka icyo gihe naryumvise ndi hirya aha [yerekana ahari igikari cy’inzu ye kuri ubu] , nicaye ndi kureba imisozi, ndavuga nti ‘ariko harya ndirirwa nkanuriye imisozi ahubwo nayirambuyeho amaboko nkayihinga.”

Uko yatangiye gukora yiteza imbere

Mu kwiteza imbere yahereye ku gutera insina kuko mu gice batuyemo hera urutoki.

Ati “Uko natangiye kwikorera, ubwo nabaga mfite ibyo kurya nakuye mu guca inshuro, ikigoroba najyaga mu kwanjye. Nihaye intego ko ngomba kujya ncukura ibinogo bitanu byo guteramo insina, ntangira guhinga inyamunyo n’ibitoki by’imineke. Icyo gihe ibishingwe (ifumbire) narabiguraga kuko nta tungo nari mfite.”

Mu 1997 yatangiye kubaka inzu yo guturamo kuko yari acumbitse mu baturanyi. Icyo gihe yazamuye inkuta abaturanyi bamuha amategura yo gusakara, bamufasha no kwikorera ibiti byo kubakisha yari yarahawe n’abagiraneza.

Urutoki rwe rutangiye kwera yagiye agurisha ibitoki bimufasha gukomeza kuzuza inzu ye, ayishyiramo sima, ayitera n’irangi.

Muri icyo gihe, avuga ko insina ze z’inyamunyo zitangira kwera, uko agurishije ibitoki akagura umufuka wa sima.

Yongeye korora inka byagizwemo uruhare n’abantu umugabo we yari yaragabiye akiriho. Umwe yamwituye ikimasa, undi amuha imbyeyi, akajya abona ifumbire, amata n’amafaranga.

Mukasine yoroye inka zirenga eshatu, hari n’izindi yaragije mu baturanyi n’inshuti.

Ibindi bikorwa akora byinjiza amafaranga

Uyu mubyeyi ugaragaza ibyiza byo gukunda umurimo, avuga ko ashyira mu bikorwa umushinga wo kugura ibishyimbo ku mwero wabyo noneho akongera kubigurisha igihe igiciro cyabyo cyazamutse.

Yahisemo no gukorana n’ibigo by’imari, avuga ko mu mwaka ushize yasabye inguzanyo agura inzu mu Mujyi wa Nyanza (ubu ayikodesha abayicumbikamo) agura n’indi hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Nyagisozi atuyemo.

Urutoki rwe rumwinjiriza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 70 ku kwezi naho inzu ze zimuha ibihumbi 60 ku kwezi, ubworozi bw’inka bwo bukamufasha kwinjiza menshi kuko iyo zabyaye ku munsi ashobora kugemura litiro 20 ku munsi kandi imwe igura atari munsi ya 180 Frw.

Yiteje imbere, abasha no gutanga akazi gahoraho ku bantu bane n’abandi benshi baza gukora bitewe n’akazi kabonetse mu mwuga we w’ubuhinzi n’ubworozi.

Abasahuye imitungo ye muri Jenoside batishoboye, Mukasine yababariye kwishyura ibyo Inkiko Gacaca zabategetse. Yashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge. Abamuhemukiye muri Jenoside baragenderanira.

Agira inama n’abandi gutanga imbabazi kandi bagakora ku bafite imbaraga, ntibaheranwe n’agahinda.

Ati “Burya ngo ifuro ripfuka ishavu. Ni ukuvuga ngo iyo ufite ibintu ubona n’abagusanga mukaganira, mukabisangira mukishima. Icyo gihe bikwibagiza bya bibazo bindi wari ufite ukava mu gahinda.”

Abaturanyi ba Mukasine bamuzi nk’umugore w’inyangamugayo ukunda umurimo kandi wubaha abantu.

Mukasine Immaculée ni umuhinzi mworozi witeje imbere nyuma yo kurokoka Jenoside
Urutoki rwa Mukasine ruba rukoreye neza akarukuramo umusaruro ushimishije
Mukasine yorora inka za kijyambere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .