00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu ngeso zishobora kwangiza umubano w’abakundana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Gashyantare 2021 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Kubaka umubano birakomera ariko ushobora gusenywa n’akantu wowe wita ko ari gato, mugenzi wawe muri kumwe mu rukundo akaba atabasha kukihanganira bigatuma wa mubano wangirika.

IGIHE yifashishije imbuga zitandukanye yateguye zimwe mu ngeso zishobora gutuma umubano w’abakundana wangirika niyo haba hari byinshi ukora byiza, ariko waba ufite zimwe mu ngeso zibangamira mugenzi wawe bikaba byatuma umubano ujyamo agatotsi.

-  Kunywa itabi

Kunywa itabi ni imwe mu ngeso itihanganirwa na benshi kuko usanga rifite umuhumuro batishimira. Hari ubwo umukunzi wawe aguhisha ko anywa itabi nyamara iyo mumaze kubana biragorana kubihisha ku buryo bishobora gutuma uwo muri kumwe atabyihanganira akaba yakureka.

-  Guhisha amarangamutima yawe

Hari abantu bagira ingeso yo kuterekana amarangamutima yabo, ku buryo utamenya niba yishimye cyangwa ababaye. Kuri we aba yumva ari byiza ariko ku wo babana ntibimushimisha kuko hari igihe agukorera ibintu byiza ntugaragaze ko ubyishimiye akaba yagufata nk’umuntu utanyurwa bikabatandukanya.

-  Kutiyitaho

Hari abantu batiyitaho haba ku bigaragara inyuma cyangwa imbere aho usanga umuntu afata amafunguro uko abonye ndetse akambara n’ibyo abonye, ukaba agaragara nk’umuntu utari kuri gahunda.

Kuba utiyitaho bishobora kwangiza umubano wawe kuko niba utiyitaho ubwawe biragora kuba wakwita kuri mugenzi wawe. Iyo ubigize umuco bishobora kwangiza umubano wanyu.

-  Kuba umunebwe

Ubunebwe bushobora kuba ari nayo ntandaro yo kutiyitaho kuko usanga umuntu utiyitaho aba yabitewe no kugira ubute bwo kugira icyo yikorera, ibi bigatuma utagira byinshi ugeraho.

Biragoye kubona umuntu w’umunebwe atera imbere kuko ibyo yakabaye akora bimuteza imbere ahora abyimura bigatuma ahora genda biguru ntege. Ibi bishobora kwangiza umubano wawe kuko nta wishimira kubana n’umuntu udatera imbere.

-  Kunywa inzoga nyinshi

Inzoga nyinshi ntabwo ari nziza kuko zishobora gutera ibibazo by’ubuzima nk’uburwayi budakira ndetse n’ubukene kuko ziba zigutwara ubushobozi bwinshi. Iyo uwo mubana atabasha kubyihanganira na byo biri mu bishobora kwangiza umubano wanyu.

-  Guhora mu kazi

Guhora uri mu kazi igihe cyose ugakora amasaha menshi ha handi ni yo uvuye mu kazi ugera mu rugo ukongera ugakora bishobora kwangiza umubano wawe. Icyo gihe iyo uhora mu kazi ntubona umwanya wo kugira ibindi utunganya mu rugo n’uwo kwita ku mukunzi wawe bikaba byagutandukanya na we.

-  Kubeshya

Kubeshya ni ingeso mbi cyane idashobora kwihanganirwa mu rukundo kuko iyo ubeshya umukunzi wawe agutakariza icyizere kandi urukundo rutarimo icyizere ruba rwamaze gusenyuka.

Niba ugira imwe muri izi ngeso ukwiye kuyireka kuko ibangamiye umukunzi wawe n’ukomeza kuyikuza bishobora kuzababera intandaro yo gutandukana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .