Yannick Mukunzi yasezeranye n’umukunzi we mbere yo kwerekeza i Burayi (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 20 Mutarama 2019 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports, Yannick Mukunzi, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Iribagiza Joy bamaze imyaka ine bakundana.

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 nibwo uyu mukinnyi yasezeranye mu mategeko mu Murenge wa Remera n’umukunzi we Iribagiza Joy batangiye gukundana mu 2015.

Uyu mukobwa basezeranye nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu witwa Ethan Mukunzi ubu ufite imyaka itatu y’amavuko.

Uyu mukinnyi afashe uyu mwanzuro iminsi mike mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko yamaze gutandukana na Rayon Sports yakiniye kuva muri Kanama 2017.

Mukunzi yabwiye IGIHE ko hari impamvu ebyiri zimuteye gusezerana na Iribagiza.

Ati “Ni umukobwa maze imyaka myinshi nkunda kandi tuziranye neza. Ni mama w’umwana wanjye. Asanzwe ari umwe mu bigize ubuzima bwanjye. Impamvu ya mbere mfashe umwanzuro wo gusezerana nawe ni ukubishimangira mu mategeko, indi ni ukugira ngo ninjya gukorera hanze tuzabone uko dushaka ibyangombwa byo kubanayo.”

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi azerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède tariki 23 Mutarama 2019, akayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva 2009 kugera 2013 ubwo yazamurwaga muri APR FC nkuru yakiniye kuva ubwo kugera mu 2017 ajya muri mukeba wayo Rayon Sports.

Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy bamaze imyaka ine bakundana
Bombi bamamze gusezerana imbere y'amategeko nk'umugore n'umugabo
Ethan Mukunzi ni imfura ya Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza