Umukunzi wa Ally Niyonzima yamusanze muri Tanzania batemberana ku Nyanja y’Abahinde

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2020 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Umukunzi wa Niyonzima Ally, Muni Bosslady, yamusanze muri Tanzania aho aheruka gusinyira Azam FC, batemberana ku Nyanja y’Abahinde muri Zanzibar.

Niyonzima usanzwe ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasinyiye Azam FC yo muri Tanzania mu ntangiriro z’uku kwezi, aho bivugwa ko yatanzweho ibihumbi 30$ (hafi miliyoni 29 Frw) n’umushahara wa 2500$ (hafi miliyoni 2.5 Frw) ku kwezi.

Umukunzi we, Muni Bosslady, yamusanzeyo ku Cyumweru mu gihe kuri uyu wa Mbere yashyize amashusho ya bombi kuri Instagram, bari ku kibuga cy’indege mbere yo kwerekeza ku Nyanja y’Abahinde muri Zanzibar.

Muni Bosslady yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu nyuma ajyana n’ababyeyi be muri Nouvelle-Zélande.

Uyu mukobwa uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umuhinde ubu avanga akazi k’ubuganga no kumurika imideli byo adakora kinyamwuga.

Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangiye kumenyekana ko yinjiye mu rukundo n’umukinnyi w’Umunyarwanda Ally Niyonzima.

Niyonzima Ally ntajya akunda kuvuga cyangwa kugaragaza ko akundana na Muni Bosslady mu gihe uyu mukobwa budashobora kwira adasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto cyangwa amashusho agaragaza ko akundana n’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati.

Niyonzima yerekeje muri Tanzania nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yasinyanye na Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uretse Rayon Sports, Niyonzima Ally yakiniye Mukura Victory Sports, AS Kigali na APR FC zo mu Rwanda.

Umukunzi wa Niyonzima Ally, Muni Bosslady, yamusanze muri Tanzania
Ally Niyonzima yamwakiranye urugwiro, aranamusoma nk'ikimenyetso cy'urukundo
Muni Bosslady yasangije amashusho yabo bombi bari ku kibuga cy'indege mbere yo kwerekeza muri Zanzibar
Niyonzima Ally aheruka gusinya imyaka ibiri muri Azam FC yo muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .