Ubu bukwe bwagombaga kuba bwarabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize ntibwigeze buba, ni mu gihe uyu mukinnyi wa APR FC kuri ubu ari mu mwiherero w’ikipe ye kuva tariki ya 4 Ukwakira 2020.
Hari amakuru IGIHE yamenye ko uyu mukobwa ukundana na Usengimana Danny, yagowe no kubona ibyangombwa by’inzira ku buryo yari kuva muri Canada, akaza kumureba, bagakora ubukwe.
IGIHE yagerageje kuvugana na Usengimana Danny ntibyakunda dore ko amaze iminsi mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi.
Amatariki y’ubukwe bw’uyu mukinnyi yagiye hanze ubwo ubwo imyitozo yari itarasubukurwa, aho Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino ku wa 28 Nzeri.
Usengimana w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato ya Gasabo United na SEC Academy. Mu mwaka w’imikino wa 2014/15 yagiye mu Isonga FC, ayikinira umwaka umwe, aho yigaragaje ahita agurwa na Police FC.
Usengimana yahiriwe n’umwaka wa mbere w’imikino aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2015/16 ndetse no muri shampiyona ya 2016/17.
Nyuma yo kugira ibihe byiza muri Police FC, uyu rutahizamu wari waratangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu guhera muri CHAN 2016, yabengutswe na Singida United yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe.
Muri Kanama 2018, Usengimana Danny yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko muri Gashyantare 2019 yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC akinira kugeza ubu. Mu mwaka ushize w’imikino yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona, ayitsindira ibitego 11.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!