00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyisenge Jacques yasabye anakwa umukunzi we Musiime Recheal (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2021 saa 08:11
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu na APR FC, Tuyisenge Jacques, yasabye anakwa umukunzi we Musiime Recheal Jordin mu birori byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kanama 2021.

Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.

Icyo gihe, bombi bari bateganyije ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bazahita bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana, ariko bisubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kanama 2021, ni bwo bakoze ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Abitabiriye ibi birori babanje kwipimisha COVID-19 mu gihe nyuma yabyo, bafashe imodoka berekeza mu Karere ka Rubavu, ahabera gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, bivuga ko “Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y‘Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50.”

Bikomeza bivuga ko “Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.”

Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

Tuyisenge Jacques yari mu bakinnyi bari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021.

Gusa, yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa sita kugira ngo yitegure ubu bukwe ndetse byitezwe ko nyuma yabwo azahita asanga bagenzi be.

Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yayigiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, ahava ari umwe mu bakinnyi bakunzwe.

Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda yavuyemo agaruka mu Rwanda, asinyira ikipe y’Ingabo ya APR FC muri Nzeri 2020 amasezerano azageza mu mwaka wa 2022.

Tuyisenge Jacques yasabye anakwa Musiime Recheal Jordin ku wa Gatanu
Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu murenge wa Ndera muri Gasabo
Tuyisenge na Musiime barasezerana imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Rubavu
Bombi bari basezeranye imbere y'amategeko muri Gashyantare uyu mwaka
Tuyisenge Jacques asanzwe ari mu bakinnyi bagenderwaho mu Amavubi
Tuyisenge yishimira igitego yatsinze Seychelles mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022, wabaye muri Nzeri 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .