Tony Parker wamamaye muri NBA yatandukanye n’umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2020 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Tony Parker wamamaye muri NBA yatangaje ko yatandukanye n’umugore we, Axelle Francine nyuma y’imyaka itandatu babana nk’umugabo n’umugore.

Tony Parker yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2020 ko we n’umugore we Axelle Francine iby’urugo rwabo byashyizweho akadomo.

Ati “Nyuma y’imyaka icyenda turi kumwe, twayisangiyemo umunezero mwinshi ndetse tunabyarana abana babiri beza cyane gusa Axelle nanjye twahisemo gushyira akadomo ku bumwe bw’urukundo twari dufitanye.”

Yakomeje avuga ko ari ibintu bumvikanyeho ndetse bitazagira ingaruka mbi ku bana b’abahungu bafitanye. Yemeza bahisemo kubitangariza rubanda mu kwirinda ibihuha byazakwirakwizwa. Arangije ati “Nta bintu byinshi tuzavuga mu rwego rwo kubaha amabanga yacu.”

Parker yakinnye imyaka 17 muri NBA mu ikipe ya San Antonio Spurs. Yahuye na Axelle Francine mu 2011 baza kurushinga nyuma y’imyaka itatu bakundana. Bafitanye abana babiri aribo Josh Parker na Liam Parker, bavutse mu 2014 na 2016.

Mbere yo gukundana na Francine, Tony Parker yabanje gukundana n’umukinnyi wa filime Eva Longoria basezeranye mu 2007 batandukana mu 2011.

Tony Parker wamamaye muri NBA yatandukanye n’umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .